in

Ibintu 10 wagenderaho ukamenya ko umukobwa ari Slay queen

Amateka agaragaza ko ‘Slay Queen’ ari ijambo ryatangiye gukoreshwa hambere mu kugaragaza umunyempano ukunyura. Iri jambo bivugwa ko ryakoreshejwe bwa mbere mu rwenya rw’uwitwa Sarah Andersen wagize ati “Slaaaaayy Queen, slaaayy!” yagaragazaga akanyamuneza ku cyamamare yiyumvagamo.

Icyakora iyo ugerageje gusoma igisobanuro cy’ijambo ‘Slay Queen’ usanga risobanura umukobwa ukora ibintu byiza kandi bishimishije. Na none kandi usanga abantu benshi bavuga ko Slay Queen ari umukobwa ukora umwuga w’uburaya, gusa akabikora mu buryo bwa gisirimu, abandi nabo bakavuga ko Slay Queen ari abakobwa bazi gukoresha imbuga nkoranyambaga bagakurura igitsina gabo. Hari ubusobanuro bwinshi abantu bakunze guha iri zina bitewe n’uko babyumva.

Uko imbuga nkoranyambaga zakomeje gutera imbere zagiye zizana n’udushya dutandukanye turimo n’abakobwa bazikoresha bazwi nka “Slay Queens”. Ese ubundi umukobwa bavuga ko ari Slay Queen byagenze gute?. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigenderwaho n’abantu benshi iyo bagiye kwita umukobwa Slay Queen:

1.Umukobwa wahawe izina rya Slay Queen ikintu cya mbere kimuranga ni uko akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kandi afite abantu bamukurikira benshi.

2.Usanga umukobwa bavuga ko ari Slay Queen mu gihe akunze gushyira hanze amafoto ye yiyambitse imyenda igaragaza ubwambure bwe ari nabyo akoresha akurura abagabo. Aha kandi usanga uyu mukobwa akunze kugaragara yambaye imyenda hafi ya ntayo ishyira hanze imiterere ye.

3.Umukobwa bita Slay Queen ni wa wundi urangwa no kwambara imyenda, inkweto, imikufi n’indi mirimbo yose ihenze cyangwa igezweho iva mu nganda zikomeye.

4.Ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bakunze kwita aba Saly Queens usazanga ari ba bandi bakunze kurira indege cyane batembera ahantu heza hatandukanye nyamara batagiye mu kazi cyangwa atari nabo bitegeye izo ndege dore ko usanga akenshi bazitegewe n’abagabo n’abasore.

Iyi ngingo ikaba ariyo abantu bakunze kugarukaho cyane bagira bati “Ni gute waba nta kazi ugira, ukaba uhora mu ndege ujya za Dubai, Miami, Lagos n’ahandi mu by’ukuri nta bushobozi ufite bwo gukora izo ngendo”? Ibi kandi byagiye bivugwa na bamwe mu bakobwa bazwiho iki kintu ndetse bakanabyiyemerera ko bajya hanze bagiye kureba abagabo.

5.Umukobwa bita Slay Queen arangwa no kuba akenshi akunze kwerekana amafoto ari ahantu heza h’uburanga cyangwa nko muri hoteli ihenze cyane gusa uzasanga aho hose aherekana ari wenyine nta wundi bari kumwe cyangwa usange yahajyanye n’abandi bakobwa nta mugabo ugaragara bari kumwe nyamara ugasanga umugabo ari we wahamutembereje.

6.Abakobwa bakunze kuvuga ko bakunda amafaranga cyane kurusha ibindi ndetse ko batakunda umusore udafite agatubutse kandi ko nta cyo batakora ngo babone amafaranga bashaka akenshi aba nabo babita ba ‘Slay queens’ cyane ko bakunda amafaranga batazi kuyakorera.

7.Aba bakobwa aho bari hose usanga bakunze kuba bari kunywa inzoga zihenze. Ntibyagutungura kubona ari kunywa ‘Champagne’ igura akayabo nyamara atayiyishyurire, akenshi bazinywa baziguriwe n’abagabo babatereta.

8.Gutunga telefone zihenze za burikanya kandi mu byukuri ntabushobozi afite bwo kuba yazigurira ku giti cye.Nubwo hari abakobwa bishoboye babasha kwigurira telefone ihenze gusa si bose,abenshi muri ba slay queens usanga bazihinduranya uko bwije nuko bucyeye gusa bataziguriye.

9.Slay Queens uzasanga zirangwa no gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga aberekana bari kubyina indirimbo ziba zigezweho kandi bakazibyina bambaye imyenda iberekana ubwambure. Ibi bakabikora bagamije gukomeza gukurura abagabo no kubaka izina ibi abenshi bahaye inyito yo “Gutwika”.

10.Ikintu ‘Urukundo’ ni ikintu aba bakobwa bamaganira kure dore ko abenshi muri bo bavuga ko nta rukundo rubaho cyangwa se bakavuga ko ibintu byo gukundana batabishaka cyane ko bataba banifuza kuzakora ubukwe dore ko bamwe muri bo bavuga ko bifuza kuguma kwibera mu iraha ry’isi. Baramutse bafashe umwanzuro wo gukundana cyangwa gushaka byatuma bareka umwuga wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku bakobwa: nubona umusore ufite iyi myitwarire ntuzamwiteshe.

Wa musizi ukomeye mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we (AMAFOTO )