in

Ibintu 10 by’ingenzi umusore ugiye gutereta bwa mbere agomba gukora .

Urukundo ni kimwe mu bintu by’ umunyenga ku Isi gusa kurwiniramo ni kimwe no gutangira ikindi kintu cyose utamenyereye biragorana kubona aho uhera. Umusore ugiye gutereta bwa mbere aba afite urwikekwe kuko aba atizeye neza niba uwo agiye gusaba urukundo ari bwakire ubwo busabe

Urubuga elcrema rugaragaza inama zimwe na zimwe z’uburyo umusore akwiriye gutangira ikiganiro cye aganiriza inkumi;

1.Ntukwiye kwirengagiza kumusuhuza: Ijambo “mwiriwe” (Hi) ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga;

2.Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mu kivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro;

3.Wowe musore, ugomba kuba uzi amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare kugira ngo uze kubitangiriraho mu kiganiro cyawe;

4.Kora ku buryo uwo mukobwa muri kumwe aza kuguha ibitekerezo. Biba byiza iyo muri kumwe n’umuntu mukaganira mukagira ibyo mwemeranyaho n’ibyo mutemeranyaho, aho ni ho ikiganiro kiba cyatangiye kuryoha;

5.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe;

6.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire , uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga;

7. Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira;

8. Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze (Complimenting her) urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha;

9. Musezereho umugurira akandi kantu akeneye cyangwa ikinyobwa yifuza;

10. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi
Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura.

Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku ncuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse bose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amakosa ukwiye kwirinda gukora mu igihe warakaje umukunzi wawe.

Nyuma yo kwibasirwa n’abantu batangarira imyanya y’ibanga ye, Yolo The Queen yafashe icyemezo gikakaye