in

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko watandukanye n’umukunzi wawe bitari ngombwa.

 

Mu rukundo hari igihe habaho kutumvikana ku bintu bwimwe cyangwa se umwe agakosereza undi bikabaviramo gutandukana. Hari igihe rero ukeka ko gutandukana na we ariwo muti ko ndetse uzabona undi umuruta.

Ese bigenda gute iyo utabonye uwo muntu uruta umukunzi wawe wambere? Utangira gutekereza uwo waretse akagenda kandi bitari ngombwa na gato.

Ibi ni ibimenyetso bikwereka ko watandukanye n’umukunzi wawe bitari ngombwa:

1.Uhora umutekereza buri munsi , igihe kinini

Buri gihe uhorana ibitekerezo by’umukunzi wawe mwatandukanye. Ubu nibwo utangiye kubona ko impamvu yabatandukanyije itafatikaga n’ubwo wowe wayiremereje. Kumutekereza buri munsi kandi igihe kinini, ni ikimenyetso cya mbere.

2.Abo ubona bose ntibamuruta

Mu gushakisha umukunzi mushya, uhora uhura n’abandi bakobwa cyangwa abahungu ariko ntawe urigera ubona ukurutira umukunzi wawe wa mbere. Ihangane wakoze ikosa .

3.Ntumukunda nka we

Nubwo wageze aho ukabona undi umukunzi ariko urukundo umukunda ntirungana n’urwo wakundaga uwo mwatandukanye. Uhora uhatiriza ariko bikanga. Uhora wibaza niba bizageraho ukongera gukunda cyangwa gukundwa nk’uko byahoze mbere ugikundana n’umukunzi wawe mwatandukanye.

4.Uhora uzirikana ibyo yagukoreye

Kuba uwo uri we kugeza ubu, yabigizemo uruhare rukomeye. Si Imana ariko nawe urabizi ko yagufashaga byinshi nubwo byarangiye nabi, ukananirwa kumwihanganira kubera ibibazo mwagiranye.

5.Uhora wumva ko aramutse agukeneyeho ubufasha wakwitanga wese

Nubwo mwatandukanye ariko kuri wowe agize ubufasha agusaba mu kibazo runaka yaba ahuye nacyo, wumva watanga byose ariko ukamufasha. Uracyamukunda ariko nyine wikuye amata ku munywa, ihangane.

6.Ibihe byiza wagize mu buzima bwawe niwe mwabigiranye

Usubije amaso inyuma , ibihe byiza mu rukundo wigeze ugira, wabigiranye n’umukunzi wawe mwatandukanye. Uhora ubitekereza nk’ibyabaye ejo. Iyo ubyibutse wumva ugize ibyishimo ariko by’akanya gato kuko ntibizagaruka.

7.Uzi ko byarangiye ariko….

Nubwo mwatandukanye kandi byarangiye uhora ushushanya mwongeye kubana n’ibihe mwaba murimo. Uhora ushaka kongera kugirana nawe ikiganiro mu buryo ubwo aibwo bwose. Uramukumbuye ariko byararangiye.

8.Ubu nibwo ubona ko impamvu zabatanyije zidafatika

Cya gihe ufata icyemezo, kubwawe impamvu zarafatikaga ndetse ubona gutandukana ariwo muti. Ariko kuri ubu urahamya udashidikanya ko icyamezo wafashe wagitewe no guhubuka n’amarangamutima yo kwikunda.

  1. Utekereza ko muribuhurire mu nzira

Iteka iyo ufashe urugendo uba wumva hari aho muribuhurire n’umukunzi wawe mwatandukanye. Ukunda kwikanga umuntu basa ariko ugasanga wibeshye. Uhora ukebaguza ngo ahari wamubona. Ihangane ntakundi byagenda.

  1. Uhora ureba ko yaba yakwandikiye ubutumwa

Usigaye uhora urebe niba hari ubutumwa yakoherereje ku mbuga nkoranyabantu nkuko byahoze, kuri email, chat..Uba utegereje ko wenda yakongera kukoherereza agafoto ke nk’uko yajyaga abigira.

11.Uhora wibaza niba na we agutekerezaho

Kubera ko uhora umutekereza ,wibaza niba na we ajya afata umwanya akagutekerezaho.

12.Uhora utekereza uko muba mumeze ubu iyo muba mukiri kumwe. Uhora wibona muri guseka, muri mubihe byiza,…

Bibaho ko mu buzima umuntu afata icyemezo ahubutse. Niba ufitanye ikibazo n’umukunzi wawe mugerageze kugikemura. Mbere yo gutadukana na we ,reba niba ntangaruka mbi bizakugiraho kurusha uko ukeka ko aribwo uzishima. Niba kandi iri kosa ryarakubayeho, aho guhora uvunwa n’umutwaro w’ibitekerezo n’agahinda, shaka uburyo n’inzira zose mwakwiyunga. Mwari abakunzi ntimwabaye abanzi. Hari igihe wabona Nyagasani agufashije ibintu bigasubira uko byahoze mugasubirana

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Trump vs Biden :Ibyamamare bya Hollywood byahishuye Perezida bishyigikiye mu matora yo muri USA.

Sugira ari kuwuconga muri Rayon, Mashami ati “Yari afite ikibazo cy’imitsi”