in

Ibimenyetso simusiga bizakwereka I couple iri mu marembera.

Nta muntu n’umwe winjira nkana mu bucuti bubi abizi,hari abantu baguma mu mibanire mibi cyane kubera impamvu nyinshi zitandukanye zirimo kwanga kwishyira hanze, gutsimbarara wumva ko mugenzi wawe azahinduka, kwakira ibyakubayeho ndetse no kumva ko ibyo uri gucamo byoroshye bizarangira vuba
Aha rero hari ibimenyetso ibimwe na bimwe bizakwereka ko icouple iri ku manegeka

1.Mukunze guhora mu ntonganya za buri munsi:Nta couple ihora yumvikana kuri buri kimwe cyose, ariko nanone hari igihe ibintu biba bibi cyane ugasanga abantu bahora bashwana kuri buri ngingo baganiriyeho.

Niba amakimbirane yanyu akomeye cyane kandi biganisha ku magambo cyangwa ibimenyetso bikaze, hari impamvu yo guhangayika, ni ikimenyetso cyerekana ko umubano wanyu uri mu marembera.

2. Uhora buri gihe wandika amakosa ya mugenzi wawe: Umubano wanyu ntugomba kumera nk’umukino wa basketball aho buri wese akurikirana inshuro nyinshi mugenzi we yakoze ikintu cyiza cyangwa kibi, Twese rimwe na rimwe tugwa mu mitego y’amakosa, ariko si byiza guhora wandika buri kosa mugenzi wawe yakoze ahubwo wari ukwiye guhora umwihanganira kuri buri kimwe, niba uhora ucunga mugenzi wawe kucyo yakoze kibi, umubano wanyu uri mu marembera

3. Umukunzi wawe yiyitaho wenyine: Niba usigaye ubona ko mugenzi wawe atakwitayeho ndetse buri gikorwa cyose akoze akirebaho wenyine gusa, bishatse kuvuga ko utakiri mu bitekerezo bye, aha ukwiye kubitekerezaho neza, umubano wanyu ushobora kuba uri mu marembera, shaka icyo wakora umugarure mu rukundo.

4. Uhora ushakisha icyo wakora ngo umukunzi wawe yishime ariko akakwereka ko ntacyo wakoze: Niba ugenda ibirometero birenze kugirango ushimishe umukunzi wawe ariko akabona ko ntacyo wakoze, harimo ikibazo kuko umuntu udashobora kubona ko wakoze ikintu cyiza aba ari guhohotera amarangamutima yawe,. Umukunzi wawe agomba kuba umufana wawe ukomeye, Niba atari ibyo, itegure ikibi.

5. Hagati yawe n’umukunzi wawe nta kuri kubamo: Icyizere kiri mu bintu bya mbere bishimangira umubano w’abashakanye, niba hagati yanyu nta kuri kubamo ndetse buri wese akumva yacenga mugenzi we ku ngingo runaka, umubano wanyu ntabwo uzaramba kuko mutari gusenyera umugozi umwe, niba uziko ubeshya mugenzi wawe, uri gutema igiti wicayeho, kandi niba uziko mugenzi wawe nta kuri agira, umubano wanyu uri mu marembera mu gihe mutabikosye ngo mubane mu bwizerane bwuzuye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abanyarwandakazi baberwa no kwambara bikini

Zimwe mu ngaruka mbi umukobwa ubana n’umusore batarashyingiranwe ahura nazo.