in

Ibimenyetso icumi bizakwereka ko umusore wihebeye udakwiye kumugira umwizerwa.

Icyizere mu mubano ni ryo shingiro ryo kuramba kwawo. Kubona umuntu muzasangira ubuzima bwawe busigaye nta cyiza nka byo ariko nanone hari igihe umwizera we akagutaba mu nama.

None se ni gute wavumbura ko umusore mukundana akubeshya nta rukundo nyarwo afite?

Hano twagukusanyirije ibimenyetso icumi bizakwereka ko umusore wihebeye udakwiye kumugira umwizerwa.

01.Iyo mugiye impaka akubwira kubaza kanaka.

Uwo kanaka ni inshuti ye magara. Ariko igihe cyose hari ibyo umubajije, akumva ubusobanuro aguha utari kubwumva neza akubwira kubaza kanaka. Ese kuki akenera kwitabaza abandi? Ni uko uwo kanaka ari umunyamabanga we kukurusha ndetse hari byinshi amukingiramo ikibaba wowe ugahera mu kigare. Wamubaza uti iri joro ko watinze gutaha ati rwose nari mu kabyiniro narunaka nushaka umubaze, wamubaza uti ese ko watinze kuri telefoni ati se si kanaka twavuganaga, nushaka umubaze… uwo musore burya ushaka wamwigaho neza.

02. Yigira nk’aho atabonye ko wamuhamagaye.

Ni kenshi umuhamagara ntakwitabe, nuko aho abishakiye akaza kuguhamagara wamubaza uti ko utanyitabye ati sinigeze mbibona. Mwanaba muri kumwe koko wareba ugasanga nta herekana ko wigeze umuhamagara ngo umubure (missed call). Nyamara iyo muri kumwe, telefoni ye ntimuvaho aba ayifite. Ese ni gute wowe atakwitaba nako atabona ko wamuhamagaye kandi mwaba muri kumwe abandi bamuhamagara bakamubona? Cunga neza.

03. Yigira nk’aho nta nshuti agira.

Nta na rimwe uzabona akwereka inshuti ze, ndetse niyo ubimubajije akubwira ko inshuti ari izo kubasenyera umubano no kwivanga mu byanyu. Ariko se niba nta nshuti nta nubwo afite abavandimwe? Nta muryango agira se? None se iyo ari online aba achatinga na nde? Iyo usanze ari kuvugira kuri telefoni aba ahamagara nde?

04. Ntashyira telefoni hasi.

Wamuhaye umwanya wamusuye cyangwa mwasohokanye ariko uko telefoni isonnye cyangwa ivibuye ahita ayifata akarebaho cyangwa akitaba, ukabona ari kumenyura kubera ibyo ari gusoma wamubaza uti ni nde utumye useka cheri? Ati: “nta we, Uwo ntawe akubwira ushaka wamumusigira burya.”

05.Ntashobora gukeka ko ari wowe uramutse umuhamagaje indi nimero.

Yego wenda ntiyapfa guhita amenya ijwi ryawe, ariko uburyo umuganirizamo akwiye kuba asanzwe abumenyereye. Nuko mwamara umwanya muganira wamubaza uti wamenye se ati oya. Uti basi tomboza numve ati reka reka. Uzi impamvu? Aratinya ko yaba ari Daforoza umuhamagaye maze akaza kuvuga ngo ni Sipesiyoza, wamubwira gusubiramo akavuga Jakilina. Uretse ko yakanabaye azi ijwi ryawe, niba mumaranye igihe.

06.Mubaze ngo “ntayindi nshuti ufite” urebe ubusobanuro aguha.

Ubundi umusore uri mu kuri, ahita agusubiza yahuranyije ati ntawe mfite cyangwa nari mufite turatandukana. Ibyo bikaba birahagije. Airko umusore ukubeshya azaguha ubusobanuro utanamubajije akubwire uburyo undi yamuhemukiye, uburyo yamutaye, uko yari indyarya…. mbese avuge nk’abagombozi. Abasore bavuga izi nkuru baba babeshya, batendeka bashaka kwigira abere cyangwa se akaba ashaka kukuruhukiraho gusa, byazarangira agasubira hahandi.

07.Ntashobora kuguhamagara izina ryawe.

Kukwita cherie, chouchou, bae, honey uba wumva ari byiza. Ariko se kuki atanyuzamo ngo aguhamagare iryawe bwite? Uzi impamvu? Ashobora no kuba atakiryibuka cyangwa adashaka kuzinyuraguramo umunsi umwe. Nuko agahitamo guhora akwita utwo tuzina kuko ni rusange n’ejo azayita undi bazahura, ntavumburwe. Musabe ajye anyuzamo akwite amazina yawe bwite, urebe ko azabibasha.

08.Ntashaka kukujyana iwabo.

Niba koko aba wenyine wenda kubera akazi cyangwa se izindi mpamvu nko kwiga, nta kundi ni ho uzamusura. Ariko niba aba iwabo, kuki atira aho umusurira cyangwa agashaka muhurire ahandi? Iyo umubajije wasanga akubwira ngo rwose iwacu bagira amahane ntibaba bashaka ko hari umukobwa unsura. Ese niyo byaba byo, buriya kuki bamubuza? Hari impamvu kandi kuyimenya byagufungura amaso.

09.Ukimuha nimero ahita agukunda.

Uyu we ntimuramenyerana, mwahuriye wenda mu bukwe, mu nama se, muri bisi cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga, nuko aguhamagaye ubutitsa ari ko akurata akubwira uburyo agukunda, ukuntu atabaho atagufite, n’ibindi binyoma byinshi nawe erega ukikiriza uti mbonye urukundo. Ndakurahiye ayo ni amareshyamugeni kandi si yo amutunga.

10. Ahorana udukingirizo mu ikofi.

Yego ni byo ni utwo kwirinda SIDA n’izindi ndwara no kuba yatera inda atateguye. Ariko se ni gute akagendana mu ikofi, kuki atatubika iwe? Usanze harimo kamwe kandi ubushize twari tubiri ati nagahaye kanaka nushaka umubaze. Ibuka ingingo twahereyeho

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ukwiye kwitondera gukora mu gihe ufashe umukunzi wawe aguca inyuma.

Meddy yatangaje umwana akeneye guhura nawe kubera impano idasanzwe afite(video)