in

Ibimenyetso bikomeye bizakubwira umuntu ugufitiye ishyari(VIDEO)

Ishyari abantu barisobanura mu buryo bwinshi butandukanye, bamwe bakavuga ko ari ukwikunda gukabije bigatuma wifuza ko ibyiza byose byakubaho, nta cyiza wakwifuriza mugenzi wawe, ukumva ko byose byagombe kuba ibyawe.

Abandi barihuza n’urwango ndengakamere rutuma wanga umuntu bikagera aho nta cyiza na kimwe wamwifuriza, yatera imbere ugashegeshwa, yagira icyiza kimubaho ukababara. Ishyari rero rigaragara mu nzego zitandukanye; turavuga zimwe muri zo, ariko nawe hari izo uzi.

Mu kazi

Usanga mu kazi rimwe na rimwe abakozi batavuga rumwe, umwe yazamurwa mu ntera ngo yatoneshejwe, umwe yahabwa misiyo ngo akundwa kurusha abandi, ubundi ngo ni inshuti n’umukoresha we, ubundi ngo bafitanye urukundo rw’ibanga, ubundi ngo niwe mujyanama we, ubundi ngo niwe ushimwa kurusha abandi, ubundi ngo…. N’ibindi byinshi bitandukanye. Ariko se kandi niba umuntu akora akazi ke neza arabuzwa n’iki gushimwa ? Niba umuntu yerekana gukora akazi ke neza se yabuzwa n’iki kuzamurwa mu ntera ? Hanyuma se ubwo iryo shyari rituruka hehe ?

Mu muryango

Imiryango myinshi usanga yarasobetswe n’ingengabitekerezo z’amashyari ku buryo ndengakamere, bikagera n’aho usanga umugabo agirira ishyari umugore we, umubyeyi akagirira ishyari umwana we, umwana akagirira ishyari umuvandimwe we, no mu miryango ugasanga ishyari riranuma.

Hari aho mu miryango usanga abashakanye bagirirana amashyari kandi ubundi bakagombye gutahiriza umugozi umwe, ugasanga umugabo adashimishwa n’uko umugore we abayeho n’umugore ntashimishwe n’iterambere ry’umugabo we. Ibi koko ubu birakwiye ?

Mu bavandimwe nabo ugasanga niba umwe yarize akagirirwa ishyari n’abo bavukana, ntibatekereze ko gutera imbere kwe ari ishema kuri bo ko ashobora no kuba yabagirira akamaro, cyangwa akakagirira abandi.
Ikindi kandi kigaragara usanga ugirirwa ishyari nta ruhare na rumwe aba yaragize kugira ngo amere uko aba ameze.

Mu miryango ho ntawavuga koko usanga indiri z’amashyari zarigometse zarashinze imizi n’imiganda, ugasanga nta miryango ikivugana kubera amashyari aherekejwe n’urwango dore ko bidasigana. Ugasanga iby’amasano byaribagiranye burundu ntawe ukita ku muvandimwe, nta n’uwifuza ko uwo mu muryango we yatera imbere ugasanga abavandimwe barahekenyerana amenyo. Ubwo se nibyo koko birakwiye ?

Mu baturanyi

Iyo bigeze mu baturanyi ho biba ibindi bindi! Abaturanyi bo mu bijyanye n’amashyari ni urundi rwego, kuko ariho usanga amashyari yarafashe icumbi, inzangano n’ubugome bikagendana; nyamara ariko iyo urebye usanga baba bapfa ubusa, ngo umwe yatetse amavuta undi atayatetse, ngo umwe umwana we yaguriwe umwenda mushya ab’undi bambaye incabari, ngo umugore yaguriwe igitenge gihenze, uw’undi nta na musazi yigirira, ngo umugabo yita ku mugore we dore ko ari n’inshingano ze, uw’undi yitaye ku icupa ndetse no ku bindi yahaye intebe, ubwo nabyo bikaba ikibazo erega!

Ngo abandi bafite isabune undi nta n’igonde afite yameshesha, nabwo bikaba bibaye icyaha erega ! Ngo umwana yimutse kandi uw’undi atarakandagira no mu ishuri, ngo bamwe batunze televiziyo mu gihe abandi badatunze na radiyo nabyo bikaba ikibazo, yewe ni byinshi cyane bitandukanye usanga abaturanyi bagirirana amashyari, ngaho abagore bagirira abagore bagenzi babo amashyari, n’abagabo barabigira ariko bo ntibikunda kwigaragaza cyane nk’abagore.

Ibindi ku bintu byakwereka umuntu ugufitiye ishyari reba video ikurikira :

Source:Chita Magic Tv

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu biranga umukobwa mwiza wakwifuzwa n’umusore wese.

Abakinnyi babiri ba Arsenal barwanye inkundura mu kibuga.