in , ,

NDASETSENDASETSE

Ibimenyetso 5 byerekana ko ushobora kuba ufite Kanseri.

Kanseri ni indwara iterwa no kwihinduranya kudasanzwe kuturemangingo tugize umubiri. Iyi ndwara ya Kanseri igira ingaruka zikomeye cyane kandi ziganisha ku rupfu. Kumenya ko urwaye Kanseri si ibintu biba byoroshye uba ugomba kwisuzumisha kwa muganga kandi ikibi cyayo nuko iyo utinze kubimenya ariko ibyago byinshi byiyongera. Hano Hari ibimenyetso 5 byakwereka ko ushobora kuba urwaye Kanseri, ukibibona wagerageza kugana muganga. Byateguwe hifashishijwe ibyo impuguke mubyubuvuzi zatangaje( Dr.Adriana Bloor, Laura J.Martin, Lisa Fayde na Doru Paul)

1. Kugira utubyimba tudasanzwe utazi icyaduyeye.
Nuramuka urwaye utubyimba ntitugende Nyuma yiminsi mike, shaka muganga urebeko ntakibazo kibyishishe inyuma.

2.Igihe wituma cyangwa ukanyara ibivanzemo amaraso.
Kanseri ishobora gutuma amaraso ajya aho adakwiye kujya, igihe ubonye iki kimenyetso egera muganga ishobora kuba indi ndwara yabiteye cyangwa ikba Kanseri.

3.Igabanuka ryibiro ridasanzwe.
Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanyeko imibaremyinshi yerekanako abarwaye Kanseri bata ibiro kukigero kinini.

4.Kugira umunaniro udasanzwe.
Igihe cyose wumva umunaniro ukabije utabasha gusobanura icyakunanije cya ugana kwa muganga wisuzumishe, bishobora kuba ikimenuetso gikomeye cya Kanseri.

5.kugira umuriro mwinshi bikabike.
Kugira umuriro nacyo gishobora kuba ikimenuetso cya Kanseri, igihe uzamara iminsi irenze 3 ufite umuriro utazi icyawuteye jya wihutira kugana kwa muganga.

Written by Patrick U

Shyiraho igitekerezo

Super Manager yaba ari mu rukundo n’umu Miss wegukanye ikamba muri Miss Rwanda?

Wa mu Miss wavuzwe mu rukundo na Zaba Missedcall aciye amazimwe| Umubano we na Zaba awutanzeho ukuri