in

Ibimenyetso 10 bigaragaza ko igihe kigeze ugafata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe.

Hari abantu benshi baba mu rukundo ariko mu by’ukuri wareba ugasanga igihe cyari kigeze ko batandukana, buri umwe agakomeza ubuzima bwe.

Urubuga Elcrema rwakusanyije ibimenyetso 10 bigaragaza ko igihe kigeze ugafata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe.

1. Nta cyizere ukigirira umukunzi wawe

Niba nta cyizere ukigira umukunzi wawe igihe kirageze ko mutandukana kuko icyizere ari ikintu cy’ingenzi gituma abakundana bagumana. Iyo nta cyizere gihari urukundo ntirushobora gushinga imizi.

2. Ntimubasha kumvikana ku bintu by’ingenzi mu buzima bwanyu.

Niba utabasha kumvikana n’umukunzi wawe ku bintu by’ingenzi bireba ubuzima bwanyu, ni igihe cyo gutandukana nawe. Ibintu bijyanye n’umuryango,umutungo, idini bishobora kwangiza cyane umubano w’abakundana mu gihe batabyumva kimwe.

3. Ibishashi by’urukundo byarashize

Niba utakiyumvamo ibishashi by’urukundo ndetse ukanagerageza bikanga bivuze ko nta rukundo ruri hagati yanyu, nta n’impamvu yo kugumana.

4.Umukunzi wawe aracyakomeye ku mateka ye y’ahashize

Niba umukunzi wawe akomeye ku mateka ye ndetse akumva atayareka, nta mpamvu yo kugumana nawe. Urukundo nyarwo rwubakira ku mateka y’uyu munsi rugateganyiriza ejo hazaza.

5.Mugorwa no gukemura amakimbirane hagati yanyu.

Nibyo koko nta rukundo rushobora kubura amakimbirane, ariko iyo iteka mudashobora kuyikemurira mugakenera umuhuza, igihe kirageze ngo ufate umwanzuro wo kubivamo kuko abakundana nyabyo babasha kwikemurira amakimbirane yavuka hagati yabo.

6.Wumva nta bwisanzure ahubwo umeze nk’ufungiranye.

Niba udashobora kwisanzura ngo ugaragaze icyo utekereza, ni ikimenyetso ko mukwiye gutandukana. Iyo umuntu ari mu rukundo rw’ukuri abasha kugaragaza ibyiyumviro bye ntacyo yishisha.

7. Abo mubana bahora baguhangayikiye.

Niba abantu muhorana bya hafi bahora bahangayitse kubera uburyo ubanye n’umukunzi wawe, bisobanuye ko igihe kigeze ugasuzuma imibanire yanyu byaba ngombwa ugafata icyemezo cyo gutandukana nawe. Akenshi iyo umuntu ari mu rukundo biragoye kumenya niba hari ikitagenda, inshuti n’umuryango nibo babanza kubibona.

8. Ntimukiganira uko bikwiye.

Kimwe mu bimenyetso by’urukundo ruhagaze neza ni uguhana amakuru hagati y’abakundana, niba rero bidashoboka ko mugirana ikiganiro kirambuye kandi gikora ku mutima nta mpamvu n’imwe yatuma mugumana kuko mwaba muri guta umwanya.

9. Ubona atakigushyikira

Niba utekereza ko umukunzi wawe atagushyigikira mu byo ukora ndetse akenshi ukabona gahunda ze arizo zibanza imbere; iki n’ikimenyetso ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.

10. Arakubeshya.

Igihe umukunzi wawe atakikubwiza ukuri, atakikubwira ibibazo yagize ngo musangire akabisi n’ agahiye akabishye n’akaryoshye aba akwereka ko atakigukeneye mu buzima bwe kuko umuntu mukundana akubona nk’ umujyanama we mukuru bigatuma agutura agahinda key aba yageze no ku nsinzi agashishikazwa no kubikubwira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba video Supersexy yashyize ahagaragara aryamye hejuru y’umugabo we ari kwinyonga

Menya akamaro ko gukora urukundo ku buzima