in ,

Ibiganiro Gareth Bale yagiranye na Jose Mourinho ndetse na Romelu Lukaku byasize isi ya ruhago mu bibazo byinshi

Legends

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Manchester United na Real Madrid byakinaga umukino wa gicuti mu irushanwa rya International Champions Cup riri kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe, hakaza kwitabazwa za Penalty aho ikipeya Manchester United yabashije kwikura imbere ya Real Madrid iyitsinze Penalty 2 kuri 1, gusa nyuma y’umukino umutoza Jose Mourinho yaganiriye ho gato na Gareth Bale ndetse uyu munya pays de Gales aza kugaragara aganira na Romelu Lukaku gusa byinshi byibajijwe nyuma yuko aba basore bombi batandukanaga.Image result for Mourinho hugging gareth bale

Image result for Mourinho hugging gareth bale

Nkuko ikinyamakuru cyashyize Video kurubuga rwayo, uyu mugabo Mourinho ahobera Gareth Bale yaramubwiye ati:”I can’t buy you because you don’t talk to me.” Bishatse kuvuga ngo:” Sinakugura kuberako utajya umvugisha.” Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuze ko mu by’ukuri aba bagabo batajya bagirana ibiganiro bikomeye, bihita binyomoza amakuru yose yavuzeko Gareth Bale ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.Bale had a chat with Romelu Lukaku during the game

Ku rundi ruhande amakuru dukesha ikinyamakuru The times aravuga ko Romelu Lukaku yabwiye Gareth Bale ko yakwishimira kuzakinana nawe mu ikipe imwe kuburyo bishobotse uyu musore yakwemera kuzava muri Real Madrid akigira muri Manchester United. Izi nkuru uko ari ebyiri akaba arizo zateye urujijo ku kazoza kuyu mukinnyi ukomeka mu gihugu cya Pays de Gales wakomeje kuvugwaho gusubira gukina iwabo akava muri Espagne.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yambaye umwenda ugaragaza amabere ye yose maze abasore barabya indimi (amafoto)

Akaga gakomeye: Umukinnyi ukomeye wa Manchester United ahagaritswe gukina imikino yo ku mugabane w’iburayi uyu mwaka