in

Ibiciro byo kuzareba umukino w’ishiraniro uzahuza Kiyovu Sport na Rayon Sport byamenyekanye

Ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ibiciro k’umukino uzabahuza na Rayon Sport kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri stade ya Kigali.


Kiyovu Sport iherutse kubabaza Rayon Sport ikayitwara igikombe cya Made in Rwanda.

Kiyovu Sport ibinyujije kuri Twitter yashyizeho ifoto igaragaza ibiciro k’umukino uzabahuza na Rayon uzaba kuri uyu wa gatanu kuri stade ya Kigali aho tike y’amafaranga make ari ibihumbi bitanu(5000) ahasigaye hose, ahatwikiriye hakabaho Ari ibihumbi icumi (10000), impande y’imyanya y’icyubahiro ushaka kuhicara azitwaza ibihumbi makumyabiri na bitanu (25000) ndetse hakaba hashyizweho n’itikr iruta izindi aho izagurwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50000) uwayishyuye akinjiza n’imodoka ye muri stade.


Muri iyi minsi ikipe ya Kiyovu Sport yifatiye Rayon sport doreko mikino itandatu iheruka Rayon Sport itazi gutsinda Kiyovu Sport uko bisa kuko Kiyovu imaze gutsindamo imikino Itanu banganya umwe.
Ni umukino ugiye kuba ikipe ya Rayon Sport iyoboye urutonde rwa Championa kuko ifite amanota cumi n’umunani mu mikino itandatu imaze gukina naho Kiyovu Sport yo ikaza k’umwanya wa kabiri n’amanota cumi n’atandatu.

Kiyovu yahigiye kuzongera kubabaza Rayon

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe! Mukecuru w’imyaka 56 yibarutse umwana w’umukobwa

Ikikango ku Abanyasenegale nyuma y’uko Sadio Mané yavuye mu kibuga agize ikibazo