in

Ibibazo bikomeye yatewe na Guma mu rugo byatumye apfuka imisatsi ye.

Uyu mugore witwa Camilla ukomoka mu Bwongereza yapfutse imisatsi ye mu buryo budasanzwe nyuma y’ibabazo n’imihangayiko yatewe na gahunda ya Guma mu Rugo.

Uyu mugore yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo umusatsi we ugaruke aho yagiye kwivuza hirya no hino bikanga kugeza ubwo yahawe imiti ya Vitamine zo muri Australia zamufashije kugarura uwo musatsi.

Uyu mugore byamusabye amezi 5 kugira ngo uwo musatsi wongere umere ariyo mpamvu yashyize hanze amafoto ya mbere na nyuma y’uko atakaza uwo musatsi.

Camilla utashatse kuvuga izina rye rya kabiri yabwiye Daily Mail Australia ko umusatsi we watangiye kugenda muri Gicurasi umwaka ushize ubwo UK yashyiragaho amabwiriza yo kuguma mu rugo.

Uyu mugore uba mu mujyi wa London yagerageje gukoresha imiti myinshi nka caffeine shampoos,ahindura imirire ndetse agerageza gukora byinshi kugira ngo arengere umusatsi we.

Uyu mugore yagize ati “Byanteshaga umutwe cyane kuko ntari nzi niba uzagenda wose cyangwa niba uzongera kumera cyangwa se nzaguma gutyo.”

Bitangira kuba,Camilla ntiyahangayitse kuko uruhara yari afite yashoboraga kuruhisha kuko rwabaga inyuma ku mutwe ndetse yigumiraga mu rugo.

Ubwo Guma mu rugo yahagarikwaga bwa mbere mu mpeshyi,Camilla yashatse gusura inshuti ze bimubera imbogamizi.

Muri Kanama umusatsi we watangiye gupfuka cyane kugeza ubwo atashobora kubihisha.Uyu mugore yaje gufata Vitamine zitandukanye bituma umusatsi wongera gukura ndetse na rwa ruhara yangaga ruragenda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu mabanga ya Zuckerberg Mark yashyizwe ku karubanda.

#Kwibuka 27:Ubuhamya bukomeye bwa Uwamahoro uterwa agahinda no kuba atazi inkomoko ye.