in

Ibibazo bikomeje kuba uruhuri ku gitaramo cya Demarco i Kigali

Nyuma yo gusubikwa, igitaramo cy’Umunya- Jamaica Demarco, hashyizwe hanze itariki icyo gitaramo kizabera n’ abahanzi b’ Abanyarwanda bazafatanya na we. Harimo n’ umuraperi uri mu bakunze ari we Ish Kevin. Uyu muhanzi yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter yihanganisha abakunzi be ko atazaboneka muri icyo gitaramo, aboneraho kubwira abo bagiteguye kumukura kuri urwo rutonde.

Ni igitaramo cyatumiwemo Umunya- Jamaica, Demarco, cyizaba ku wa 28 Mutarama 2023, biteganyijwe ko kizabera muri Bk Arena. Abagiteguye bashyize hanze urutonde rw’abahanzi 11 bazafatanya na we. Ni Bushali, Ish Kevin, Chris Easy, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee Rugz, Bishanya na Davy Ranks.

Ish Kevin yaciye ku rubuga rwa Twitter anyomoza ayo makuru ko azaririmba muri icyo gitaramo. Yagize ati;” Nihanganishije abafana bange bambonye ku cyapa cyamamaza igitaramo cya Demarco i Kigali, ni amakosa yakozwe n’ abashyize hanze ruriya rutonde. Ntabwo nzaririmbamo, ayo makosa ari gukosorwa.”

Uyu muraperi Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi batari bake, bigaragara iyo ageze ku rubyiniro mu gitaramo aba yaririmbyemo.

Icyi gitaramo cyigiye kuba ku wa 28 Mutarama, cyasubitswe ku wa 29 Ukuboza 2022.

Demarco yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye ” I love my life,” ” Comfortable,” na ” Copulation.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umurundi Ndayishimiye Youssouf Nyange yamaze gusinyira ikipe ikomeye mu Bufaransa

Amateka yanditswe; Umusifuzi Uwikunda Samuel yanditse amateka atarigeze akorwa nundi wese hano mu Rwanda