in

Ibi nibyo bintu by’ingenzi abasore b’iki gihe basigaje bakunda cyane ku bakobwa.

Usanga abenshi mu bagabo/abasore bakururwa cyane n’imiterere y’umubiri, ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’igituza, amatako ndetse n’imisatsi. Ariko hari ibindi bintu abasore bose bahuriraho mu gukururwa n’abagore:

1.Kubaha abandi: Iki ngo ni ikintu gikomeye gikurura abagabo kuko baba babona ko bene aba bakobwa bashobora kububahira inshuti zabo ndetse n’imiryango.

2.Gushima no kunyurwa: Abagabo bakunda abagore bashima. Mu gihe umugabo yagukoreye akantu runaka mwereke ko yakoze ikintu gikomeye. Mwereke ko wabonye kwitanga kwe ubihe agaciro, umushimire umubwire ko yakoze ikintu gikomeye kandi ko wishimye. Kuko ibi bituma umugabo yiyumva nk’umuntu ukomeye w’umugabo kandi ko afite akamaro kanini kuri wowe.

3.Ibyishimo: Umugabo wese aho ava akagera yishimira umukobwa cyangwa se umugore uhorana umunezero utajya atinya kwishimira ubuzima arimo ubwo ari bwo bwose, atari ukuvuga ko yabonye ibintu bihenze cyangwa se iby’agaciro, ahubwo mu buzima bwe bwa buri munsi agahorana akanyamuneza. Iki ngo gikurura abagabo cyane kuko ngo ibi biha icyizere umugabo cy’uko bishoboka ko uyu mugore cyangwa se umukobwa ashobora kunezerwa n’igihe bari kumwe haba muri byinshi cyangwa se muri bike.

4.Imyitwarire myiza: Burya ngo abagabo cyangwa abasore muri rusange bakururwa n’abakobwa bitwara neza, mbega bashimwa na bose kuko ngo biba bibaha icyizere cy’uko uburere n’ubupfura bafite bashobora no kubisangiza abandi ndetse bakazanabitoza abana babo.

5.Kwiyubaha: Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abakobwa biyubaha kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema abo baziranye.

6.Kwemera gufashwa: Abagabo bakururwa n’abakobwa bemera gufashwa ariko batifata nk’abatishoboye kuko ngo baba bababonamo guca bugufi.

7.Gutekereza no kwita ku bintu: Abakobwa bafite ibitekerezo , mbese batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko ngo baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’aka kanya: Mike Karangwa yareze M.Irene muri RIB||Dore ibyo amurega.

Moto 10 za mbere zihenze cyane kuri iyi si ya Rurema(AMAFOTO).