in

Ibi bintu abakobwa babikunda kubi ariko batinya kubisaba abakunzi babo.

Hari ibintu abakobwa bumva bifuza ko abakunzi babo babakorera gusa bagatinya kubibasaba nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

Ibintu 4 abakobwa bakunda bagatinya kubibwira abahungu:

1.Utugambo turyoshye

Umukobwa uri mu rukundo aba akeneye kubaho nk’umwana w’uruhinja, buriya amagambo aryoshye agira agaciro mu rukundo rwanyu n’ubwo benshi mu bamaze iminsi bakundana batabiha agaciro, gusa guhora ubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ikintu cy’ingenzi kuko akomeza kumva ko hari umuntu umwitayeho mu buzima bwe bityo bigatuma yirengagiza abandi.

N’ubwo abakobwa bakunda utu tugambo ariko wowe muhungu ugomba kumenya ko umukobwa adashobora kukubwira ngo: Ndashaka ko ubwira utugambo twiza, ugomba kwibwiriza!

2.Kuganira ibijyanye n’urugo

Buri mukobwa wese ufite gahunda yo kubaka, burya iyo muganira akenshi aba ategereje kumva ko uvuga umushinga w’ubukwe, kuko usanga ibitekerezo bye yabyerekeje ku bukwe kandi akenshi ntibanabitangaza.

Rimwe na rimwe rero wowe musore ushobora gutakaza umukunzi wawe bitewe n’uko uba utarasa ku ntego y’urugo kandi we ari cyo ashaka bityo akajya gushaka undi umwereka ko afite gahunda yo kubaka, wowe aba abona ari ugukundana gusa ariko utifuza ko mubana kandi burya ni gake yabikubwira.

3.Kumutungura: Surprises

Bamwe mu bakobwa b’iki gihe bakunda ibyo bakunze kwita surprise cyangwa guhabwa impano uko yaba ingana kose ariko akayibona atabiteganyaga, ibi birushaho kumushimisha ku bw’urukundo aba agukunda iyo umuhaye impano umutunguye ayishimira kurushaho bityo urukundo rukiyongera. Gusa ni gake umukobwa yakubwira ko ashaka ko uzamuha impano umutunguye n’ubwo babikunda.

4.Kuryoshya (kwitabira ibirori)

Ibi byo si ibanga abakobwa benshi bakunda gusohoka ariko bikaba akarusho iyo asohokanye n’uwo bakunda. Ugomba kwibuka ko iyo usohokanye n’umukobwa yumva yishimye ku buryo budasubirwaho kuko usanga yanezerewe bigaragara, kenshi abakobwa baba bifuza ko abakunzi babo babasohokana n’ubwo kenshi batabivuga.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akamaro ushobora kuba utazi ko gukoresha ibishishwa by’indimu.

Bihinduye isura:Uyu mubikira ahuye n’akaga gatunguranye|menya icyo azize.