in

NdababayeNdababaye

Huye : umunyeshuri wa kaminuza y’u Rwanda yapfuye arohamye muri piscine

Nduwawe Jean Louis wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana arohamye muri piscine ya Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo Nduwawe Jean Louis wigaga mu wa Mbere mu Ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga, yajyanaga na bagenzi be koga.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye koga uyu musore yahise agaragara hejuru y’amazi ameze nk’uwashizemo umwuka.

Yahise ajyanwa kwa ku bitaro bya Kabutare, aza gushiramo umwuka saa Mbili z’ijoro zo ku wa Gatandatu. Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari muri ibi bitaro.

Dukomeje kwihanganisha umuryango ndeste n’inshuti.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Junior Giti yagaragaye yishimanye n’umuryango we ,ajomba ibikwasi abaseribateri.

Umutoza Wa Rayon Sports Masudi Djuma Mu Mazi Abira