in

Hot December: SNIPERS DANCE CREW igiye gushimangira ko ntawe uyihiga mu Rwanda

Image result for SNIPERS DANCE CREW

Mu minsi mike urubyiruko rubarizwa mu mujyi wa Kigali rukomeje gutegura igitaramo ngaruka mwaka kiswe “HOT DECEMBER”gitegurwa na snipers dance crew, itsinda ry’abasore babyina imbyino zigezweho,ndetse benshi bemeza ko ariryo rya mbere mu Rwanda 15193491_1157577944339243_1542849107730701060_n

Iki gitaramo kikaba kizabera i Kicukiro mu cyumba mbera byombi cya Classic Hotel aho kwinjira muri iki gitaramo azaba ari amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri muntu (2,000 frw ) naho mu mwanya y’icyubahiro  hakazaba harimo ibyiciro bibiri aho  ahambere ari 5,000 frw ahandi akaba amafaranga ibihumbi 10,000 frw

Amakuru agera kuri YEGOB.RW nuko iri tsinda ryamaze gutangaza  insanganyamatsiko y’iki gitaramo  igira iti: “ Turwanye ihohoterwa rikorerwa abagore n’ abana b’Abakobwa”

OLYMPUS DIGITAL CAMERA

1449736655_dsc05003

Iyi nsanganyamatsiko ikaba ihura n’iminsi cumi n’itandatu  yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana babakobwa kurwego mpuzamahanga  aho byatangiye guhera ku itariki 25 Ugushyingo 2016 bikazageza tariki 09 Ukuboza 2016

Ubwo ikinyamakuru cya YEGOB.RW cyaganiraga n’umwe mubahagarariye iri tsinda akaba ari n’umubyinnyi  Ndual Angel yadutangarije ko kuba ari abasore bitabujije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abo bakwita bashiki babo cyangwa ababyeyi ndetse ko ari nayo mpamvu bifuza no kuzakorana n’inzego z’ubuyobozi muri iki gikorwa.

Uyu musore yakomeje atangaza ko bakoranye n’imbaga nyamwinshi ibakurikiranira hafi, ubutumwa bwagera kuri bose bityo bakaba basaba n’urundi rubyiruko kuza kwifatanya nabo muri iki gikorwa cyo gusoza umwaka neza ndetse banakora igikorwa kiza cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana babakobwa.

img_1017

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bonne Année by Philosophe

“Ibi nabikora kurusha Amber Rose na Jen Selter”-Kate Bashabe