in

Hita ukora ibi bintu bikomeye niba ushaka kwirinda stress muri uyu mwaka

Hari ibintu bakora ugasanga bibashyize mu bibazo ndetse bagahorana stress .Muri uyu mwaka mushya wa 2023 hari ibintu byingenzi wagendera kure kugirango uzawugiriremo amahoro.

1. Shyira abana bawe mu ishuri ushobora kubona school fees mu buryo bukoroheye kuko amashuri ahenze ntabwo buri gihe ariyo avamo abahanga. Gusa menya neza ko bakurikirana amasomo buri gihe.

2. Kodesha inzu ushobora kwishyura bikoroheye. Ntukabe mu nzu igushyushya umutwe mbere yo kuyishyura.

3. Reka dukore gahunda yubuzima bwacu kandi tubeho muburyo bwacu. Uzigame byinshi kandi ukoreshe make.

4. Aho kugura ibiryo byateguwe mu tubari cyangwa muri resitora, jya murugo uteke ibiryo byawe mugikoni cyawe. Bisaba amafaranga make kuruta kurya hanze.

5. Igihe wakoreshaga ureba TV yawe, gerageza gusoma igitabo kivuga ku iterambere rya muntu. Gusoma bene ibyo bitabo bizagufasha kubona amafaranga mugihe kizaza muburyo bumwe cyangwa ubundi.

6. Fata amafunguro meza kandi urinde umuryango wawe imibu n’inzoka zo Munda kugirango wirinde kujya kwa muganga burigihe.

7. Usibye kurya ibiryo byiza, fata kandi imbuto zitandukanye kenshi, kandi zihendutse.

8. Ntukigane imibereho y’umuturanyi wawe, buri rugo rufite ibibazo byarwo. Inshingano zawe ni ukwita ku rugo rwawe no kurebera hamwe n’umufasha wawe uko mwahindura imibereho yanyu mugutera imbere.

9. Ntugahungabanywe n’imyambarire igezweho , gusa wambare neza imyenda ifuze, ihendutse kandi iteye ipasi, kandi ku bakobwa mwite ku misatsi yanyu mu buryo bwa karemano mutiriwe muyidefiri kuko irababera.

10. Gira inshuti nke, Kandi ugumane hafi yawe inkoramutima (inshuti z’ukuri)!

11. Hejuru y’ibyo utinye Imana, ube inyangamugayo, utandukane n’ubunebwe kandi usenge.

12. Igenamigambi ni ingenzi; nunanirwa gutegura uko wagera ku ntego zawe/insinzi, ntakwirirwa ubaza kuko uba wateguye gutsindwa.

13. Kora ingengo y’imari y’ibyo ukeneye buri gihe Kandi ntiwihanike mu buzima buhenze. Nta gihembo na kimwe cyagenewe umuryango ubaho mu buzima bw’akataraboneka.

14.Ntukarushanwe n’umuntu uwo ariwe wese uretse wowe ubwawe … Intego ni ugukira ntabwo Ari ugusa na kanaka w’umukire .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yakoze andi mateka nyuma yo kwerekenwa na Al Nassr umuhango ikarebwa kurusha final y’igikombe cy’isi

Rutahizamu w’Amavubi wakiniraga ikipe ikomeye mu Rwanda yamaze kwirukanwa azira gusuzugura umutoza ku buryo bukomeye