in

Heritier Luvumbu yatakambiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko bamuha nimero yambarwaga n’undi mukinnyi ukomeye w’iyi kipe

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha nimero 29 ngo abe ariyo azambara mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Ubusanzwe nimero 29 yambarwaga na Iraguha Hadji usatira aciye ku ruhande rw’iburyo, nta gihindutse iyi nimero araza kuyamburwa ihabwe kabuhariwe Heritier Luvumbu Nzinga witezweho kuzanzamura Rayon Sports.

Heritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC iri gushinja FERWAFA ubuhemu bukomeye cyane

Umukobwa yasabye umuhungu kumwogosha mu myanya y’ibanga amukata imyanya y’ibanga (Critoris)