in ,

“Heaven” niyo ndirimbo ihuje Jay Polly na Bob

Umuhanzi Jay Polly wahoze mu itsinda rya Tuff Gangs ryaririmbaga injyana  zigizwe n’ubutumwa bukakaye bamwe bita izi ishuri rya cyera(Old School ) nyuma yo kuva muri iri tsinda  hari abatangiye kuvuga ko  atakiririmba hip hop ariko we agatsimbarara kandi agakomeza ko akiri mu njya ya Hip Hop ,kuri ubu bamwe bibazaga aho aherereye ,jay yagarutse yumvikana mu ndirimbo y’urukundo yandiswe na Bob Deol kandi ikanaririmbwa na Bob Deol.

2ab6bedc-e35e-44dc-a469-6126bdad4a59

Umuhanzi Bob Deol usanzwe aririmba indirimbo z’urukundo yanditse indirimbo yise “Heaven” maze ishimwa ndetse ikundwa na Jay Polly ku buryo yamwisabiye ko yayiririmbamo.

Ngo iyi ndirimbo Bob yayanditse yifashishije amagambo uwariwe wese yakoresha ataka umukunzi we ,ati” mbese ubutumwa bufite icyerekezo cyimwe n’uburi mu zindi ze ziheruka yise “Romantic Girl”,…Deep in Love z’izindi kandi zaba iri hanze mu cyumweru gitaha”

Bob yemera ko kubona indirimbo ye yarashimwe n’umuraperi Jay Polly kandi agashimishwa no kuyiririmbaho byamuteye imbaraga zo gukora umuziki abishyizemo imbagaraga gusa kandi akongeraho ko ariyo ndirimbo ye isoza uyu mwaka wa 2016 ashyize hanze  ndetse ngo ikazaza ikurikiwe n’ibindi bishya byinshi mu mwaka wa 2017.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni inkuru ishimishije cyane ku bafana b’ikipe ya Arsenal

Jurgen Klopp ” Iyi niyo mpamvu iri shyano ritugwiriye “