Connect with us

Inkuru rusange

Hateguwe amarushanwa y’ubwiza arimo n’abakecuru b’imyaka 80 (Amafoto)

Published

on

Mu gihe bisanzwe bizwi ko amarushanwa y’ubwiza yitabirwa n’abakobwa b’inkumi, mu gace kitwa Tianjin mu majyaruguru y’u Bushinwa ho hateguwe amarushanwa adaheza abagore n’abakecuru b’abashinwakazi bose, aho abahatana barimo n’abakuze bafite imyaka ibarirwa muri 80.

Aya marushanwa arimo kwitabirwa n’abagore basaga 500, agamije kwerekana ko umugore wese ashobora kugaragaza uburanga, ikimero n’igikundiro hatitawe ku myaka yaba afite, ndetse akaba ashobora kugaragara mu myambaro imenyerewe ku bakiri bato irimo n’utwenda tw’imbere two kogana tuzwi nka bikini.

Ibitangazamakuru bya Leta mu Bushinwa, bivuga ko aya marushanwa yateguwe hagamijwe kurushaho kuremamo icyizere n’abageze mu za bukuru. Uyu ni umwaka wa kabiri amarushanwa nk’aya abaye muri iki gihugu.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: