in

Hatangijwe amasomo ya LIVE STREAMING mu gihe gito(inkuru irambuye)

Mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo y’igihe gito ya Live streaming, uburyo bwifashishwa mu isakazamashusho n’amajwi hifashishijwe internet.

Live streaming ni uburyo bwo gufata amajwi n’amashusho bigasakazwa imbonankubone (LIVE) hifashishijwe internet ukaba wakurikira umuhango cyangwa igikorwa runaka nk’uhibereye unyuze ku mbugankoranyambaga cyangwa se urubuga rwa internet biri gutambukaho.

Live streaming kandi yabaye igisubizo muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19 n’ingaruka za cyo aho ingendo, urujya n’uruza ndetse no guhurizahamwe abantu bitagishoboka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Aha rero Live streaming ikaba ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu gusakaza amashusho LIVE binyuze kuri internet abantu bakabasha gukurikirana imihango amanama n’ibindi bitabaye ngombwa ko bahurizwa hamwe.
Urugero ni imihango y’ubukwe no gushyingura aho benshi hano mu Rwanda basigaye bifashisha ubu buryo.

Kuri ubu rero , ikigo cy’inzobere mu ikoranabuhanga n’itumanaho AHUPA cyatangiye gutanga amasomo ya Live Streaming Master Class ku babyifuza.

Aya masomo azajya amara icyumweru,(hishyurwe ibihumbi 100,000 Frw), azajya ahabwa abantu bose bafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha mudasobwa kandi ku musozo wayo agahabwa certificate yemeza ko yitabiriye aya masomo.

Kwiyandikisha byaratangiye, aho bakorera ku Muhima cyangwa ukaba wakwiyandikisha unyuze kuri internet wakoresha iyi link

Ndetse wabahamagara kuri 0788676458 ku bindi bisobanuro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda hadutse indwara y’inkorora n’ibicurane ikomeje gutera impungenge.

Abasomana n’inkoko muri Amerika bihanangirijwe bikomeye.