in ,

Hatagize igihindutse Zlatan Ibrahimovic ashobora kuva mu ikipe ya Manchester United(Impamvu)

Zlatan-Ibrahimovic

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Zlatan Ibrahimovic nyuma yo kwitwara neza kurusha uko benshi babikega muri champiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza, uyu musaza muri ruhago w’imyaka 35 ibyo abenshi bifuzaga ko yongera amasezerano muri iyi kipe yo mu mugi w’i Manchester bishobora kutazashoboka nkuko tubikesha ikinyamakuru Football.fr

 

 Zlatan Ibrahimovic  (Reuters)

Mu masezerano uyu mukinnyi yari yasinye azamugeza ku italiki ya 30 kamena uyu mwaka, harimo ingingo ivuga ko aya masezerano ashobora kongerwa mu gihe uyu mukinnyi wabo yaba yatsinze ibitego byinshi cyangwa yatangiye mu mukino myinshi, ibi rero nkuko tubikesha ikinyamakuru Skysport umutoza Jose Mourinho yamaze kwemeza ko uyu mukinnyi yageze kubyo yiyemeje asinya amasezerano ye mu ikipe ya Manchester United, ndetse uyu mutoza akomeza atangaza ko yamaze kuvugana n’ubuyobozi bumukuriye ko Zlatan yakongerwa amasezerano ntakabuza, gusa icyaje gutungura abantu nkuko tubikesha ikinyamakuru Dailymail, nuko uyu musore yagize icyo atangaza ku kazoza ke byabaye nkibitungura abakunzi b’ikipe ya Manchester United.

Image result for Zlatan in press

 

Mu magambo ye uyu mukinnyi yagize ati:”Je dois marquer 100 buts, ou quelque chose comme ça, Oui, l’option est activée Mais rien n’est encore fait, en tout cas de mon côté. Attendons de voir ce qui arrivera.”

Mu kinyarwanda yagize ati:” Ngomba kubanza gutsinda ibitego ijana mu ikipe ya Manchester United, ibintu nkibyo. yego icyo nasabwaga nakigezeho, ariko ntakirakorwa ku ruhunde rwange dutegereze ibizakorwa.” aya magambo ye yabanjirije igihuha cyuko uyu musore yavuganye n’umuhagarariye mu mategeko  Mino Raiola bumvikana ko muri saison itaha yakwerekeza mu gihugu cy’ubutaliyani mu ikipe ya Napoli.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere bimwe mu bintu utari uzi ku muhanzi Biban Duff

Ntibisanzwe: Arsene Wenger yatonganyije Mesut Ozil ku buryo buteye ubwoba