in ,

Hashize imyaka 7 atabarutse: Ese wowe ibi wigeze ubimenya kuri Michael jackson!

Michael Jackson, from his days as part of The Jackson 5, smiles in this undated handout photo released June 26, 2009. Jackson, the child star turned King of Pop who set the world dancing but whose musical genius was overshadowed by a bizarre lifestyle and sex scandals, died on Thursday. He was 50. REUTERS/Universal Music Group Archives/Handout (UNITED STATES ENTERTAINMENT OBITUARY) NO SALES. NO ARCHIVES. FOR EDITORIAL USE ONLY. NOT FOR SALE FOR MARKETING OR ADVERTISING CAMPAIGNS

yapfuye ku italiki ya 25/Kamena/2009 n’ukuvuga ko Imyaka ibaye 7 ,Michael Joseph Jackson(M.Jackson)  abenshi mwamenye nka Michael Jackson avuye ku isi,abenshi bamumenye kubera ubuhanga yarafite mu kuririmba no kubyina ndetse bivugwa ko ntamuririmbyi wari wakora nk’ibyo yakoze yaba abamubanjirije na baje nyuma ye .M.jackson yanditse indirimbo zikora amateka ,Yarabyinnye abakuze n’abana bakoma amashyi ariko urupfu rwaranze rumutwara afite imyaka 50 gusa.

Mu bavandimwe be 11,niwe wamenyekanye bikomeye ariko abenshi muribo bakora umuziki ndetse 4 muribo babanje kuririmbana nawe muri Groupe yitwaga Jackson 5,ese wigeze umenya ko ntamuhanzi n’umwe   wabayeho wamurushije ibihembo?

 

 

Michael Jackson yagiye mu gitabo cya Guiness world Records ubugira 23,yegukana Billboard awards 40,ndetse atwara Grammies 13 arenzaho American music Awards 26.Birashoboka kandi ko utigeze umenya ko ubushuti bwa Michael Jackson n’umuhanzi Lionel Richie bwatumye abyara umwana wa Lionel,Nicole  Richie  muri Batisimu.

Ahubwo se waba waruzi ko indirmbo ya  M.jackson .”Billie Jean” ariyo yambere y’umwirabura yatambutse kuri MTV.Billie Jean yari indirimbo ya kabiri kuri Album “Thriller” ya  nyakwigendera , yari yarayitunganyirijwe n’umuhanga Quincy Jones.

Yirebe hano

Micheal yavuze ko yabazwe incuro 2 gusa,izuru ndetse n’umuhogo. Ngo yibagishije izuru nyuma yuko yaramaze kugwa rigakomereka ,gusa abenshi bafata iyi mvugo nko kwikuraho icyaha cyo kwihindura umuzungu ndetse bakavuga ko yabazwe incuro zirenze izo umuntu yabara ariko kandi umuzi wo kwihindura ukaba ko kuva kera se umubyara yamutotezaga ndetse akamwita bizuru kuko mu bana bavukanaga ariwe warufite izuru rigufi kandi rinini.

 

Michael Jackson yavuzweho kuryamana n’abana b’abahungu incuro zigera muri 7.abenshi bibuka urubanza yajyanywemo nyuma yuko hagaragaye amafoto aryamye hamwe n’umwana witwa Alvizo Gavin muri 2003,ariko urukiko rwasanze ntacyaha kimuhama

Hagati aho haherutse gutahurwa ibindi bimenyetso mu nzu ye Neverland Ranch ,ibimenyetso bigaragaza ko yakoreshaga amashusho y’urukozasoni  n’ibiyobyabwenge kugira aryamane n’abahungu .Gusa ntawakibagirwa kuvuga ko M.Jackson yabyaye abana 3 ariko bivugwa ko atari abe kubera ko ari abazungu kandi we nyirizina yari umwirabura ndetse yewe byavuzwe kenshi ko umugore we yaba yaragiye aryamana n’umwe mu baganga wa Jackson akaba ariwe wamubyariye.

 

Michael Jackson yazanye inkweto ikoranye ubuhanga ,ku buryo igarura umuntu aho ikirenge cyari kiri nyuma yuko ashobora no kugihengeka kugeza ku nkengero,ibi abenshi babibonye mu ndirimbo nka  Dangerous ,Smooth Climinal ..ndetse akenshi  abashaka kumwigana bambaye inkweto zisanzwe baragwa

Source: CBS

 

 

Ishyingurwa rya nyakwigendera M.Jackson ryarebwe n’abantu bakabakaba miliyaridi 2 n’igice . muri macye ishyingurwa rya Jackson ryabaye ikintu kirebwe(Kuri Televiziyo) n’abantu benshi cyane kurusha indi mihango yose yabayeho (ikanyura kuri Televiziyo).

Source: Reuters

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Uyu munsi yujuje imyaka 29: Dore ibintu utazi mu buzima bwa Lionel Messi!

Ntabwo ari abantu nka twe: Bisaba amafaranga angahe kugira ukorane n’ibi byamamare!