in

Haruna Niyonzimana yahaye gasopo abantu bamwibeshyeho

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko yishimiye kongera kujya gukina hanze y’u Rwada, ni nyuma y’uko yerekeje muri Al Ta’awon SC yo mu cyiciro cya Mbere muri Libya.

Uyu mukinnyi wari usigaranye amezi 6 ya AS Kigali, tariki ya 31 Ukuboza 2022 ni bwo iyi kipe yamusezeyeho imushimira uburyo babanye ndetse no kumwifuriza ibyiza mu kazi agiye gutangira.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yishimye ariko byose ari Imana ibikoze nubwo abantu bari bazi ko ubwo agarutse mu Rwanda atazasubirayo ahubwo agiye gusezera.

Ati “Ni ibintu nishimiye, njye nakunze kubivuga akazi kanjye kanyemerera kuba aho nshaka hose bapfa kuba bambonamo ubushobozi. Nta bintu byinshi nabivugaho gusa ubwo nari ngarutse mu Rwanda benshi bumvaga ibyanjye birangiye ntazasubirayo, gusa Imana ni yo igena byose.”

“Niteguye kugenda nkahatana, nkerekana ibyo nshoboye icyizere bangiriye bangura nkerekana ko batibeshye kandi ndacyafite imbaraga zo gutanga byinshi.”

Nta gihindutse Haruna Niyonzima azahagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023 yerekeza muri Libya mu ikipe ye nshya.

Al Ta’awon SC ni ikipe yashinzwe mu 1960. Ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

Al Ta’awon Sports Club nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 12 mu gihe Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 16.

Haruna akaba asubiye gukina hanze y’u Rwanda nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yatandukanye na Yanga yo muri Tanzania ahita aza gusinyira AS kigali yakiniraga kugeza uyu munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiryo ukwiye kwirinda kurya uno mwaka wa 2023

Umusore yafashwe agiye guhura n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yari amaze igihe yoherereza amashusho ari kwikinisha