Connect with us

imikino

Haruna Niyonzima n’umugore we bakoze impanuka ikomeye (AMAFOTO)

Published

on

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi na Yanga Africans, Haruna Niyonzima yakoze impanuka ikomeye kuwa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, ariko nta waburiye ubuzima muri iyo mpanuka.

Kuwa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, nibwo Haruna Niyonzima yari yagiye gusura mushiki we Naima usanzwe ari n’umufasha wa Ndayishimiye Eric Bakame, cyane ko baba badaherukana.

Ni mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata, nyuma yo gusura uyu muryango, Haruna n’umugore we wa kabiri ndetse n’inshuti ze bari kumwe, bahise bataha berekeza mu mujyi wa Kigali ariko baza gukora impanuka.

 

Hari mu ma saa tatu n’iminota 45 (21h45), ubwo Haruna yari ari kuva i Nyamata, ahura n’imodoka yo mu bwoko bwa Fusso, akatira umunyonzi, ahita yinjira mu mapine y’iyo Fusso, maze imodoka ye irangirika cyane.

Gusa kubw’amahirwe, ntawigeze aburira ubuzima muri iyi mpanuka nubwo yari ikomeye, ariko uwakomereyemo bahise bamujyana mu ivuriro rya Nyamata, ariko amakuru FunClub yamenye, ni uko nawe yahise ataha kuko atakomeretse bikabije.

FunClub yifuje kumenya icyatewe n’iyi mpanuka, gusa telefone ya Haruna ntabwo yabashije kuboneka ariko inshuti ze za hafi ziremeza aya makuru ko ari impamo.

Amakuru yandi ava mu bavandimwe ba Haruna, aremeza ko iyi mpanuka yabaye ariko bashimira Imana ko ntawe yahitanye nubwo imodoka yangiritse cyane ndetse ikaba yahise inarara ahabereye impanuka.

 

Haruna yari ari kumwe n’umugore we wa kabiri

 

Iyi Fusso niyo bagonganye!

 

Imodoka Haruna yari atwaye

 

Imodoka yangiritse cyane ariko bari bayirimo ntacyo babaye!

 

Mu gice cy’imbere yangiritse

 

Nubwo byari bikomeye ariko Imana Yabarinze

 

 

 

AMAFOTO + SOURCE: FUNCLUB.RW
0 0 vote
Article Rating
Advertisement
Click to comment
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

error: Content is protected !!
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
%d bloggers like this: