Harmonize yigaramye ibyo gushaka kurya Umwana na Nyina avuga ko agiye kurega abamuharabitse bamubeshyera

Hashize iminsi havugwa inkuru yuko umuhanzi Harmonize yashatse gutereta Paula, umwana w’umukunzi we, Kajala Masanja, ndetse ibi byakuruye induru ndende biza no kugera kuri Kajaala ndetse anafata icyemezo cyo kumusubiza ibyo yari yaramuhaye byose. Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Rayvanny nawe yashimangiye aya makuru avuga ko azi neza ko Harmonize yashatse gutereta umwana wa Kajala Masanja gusa noneho kuri ubu Harmonize yariye karungu avuga ko ibyamuvuzweho ataribyo, yambitswe icyasha ndetse ko bitagomba kurangirira aho ko agomba kugeza Rayvanny mu rukiko.

Harmonize ari kumwe na Kajala wahoze ari umukunzi we

Byatangiye ubwo Harmonize yinjiraga mu rukundo na Kajala Masanja mu gihe Paula umukobwa wa Kajala nawe yari mu rukundo na Rayvanny. Umuriro watangiye kwaka hagati y’aba basore batakibarizwa muri Wasafi dore ko bose bishingiye inzu zifasha abahanzi.

Mu minsi mike ishize Rayvanny yerekeje ku rukuta rwe rwa Instagram yifatira ku gahanga Harmonize amubwira ko ari ikimwaro gikomeye kuba ashaka gutereta umwana na Nyina. Yagize ati: “Urashaka gutereta umwana na nyina ntunatinye no kohereza ubwambure bwawe”. Amakuru avuga ko hari amajwi ya Harmonize yagaragaye yoherereje Paula amusaba umubano wihariye.

Kajala n’umukobwa we, Paula

Harmonize, koherereza Paula ubutumwa n’amafoto agaragaza ubwambure bwe  ni cyo kintu kiri kumutera igisebo gikomeye muri Tanzania, gusa uyu muhanzi yatangaje ko ubutumwa bwohererejwe Paula umwana wa Kajala atari ubwe ahubwo bwahimbwe bugahuzwa n’amafoto ye ububonye wese akumva ni Harmonize.

Harmonize

Uyu muhanzi akomeza avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga za Tanzania bari kumuharabika bashaka kumwangisha abantu no gusenya ibyo yagezeho bityo ngo ni amashyari n’urwango bari kumugirira. Ibi byatumye atanga itangazo yiyama ababiri inyuma barimo Rayvanny anashimangira ko azitabaza inkiko bagahanwa.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

150 Points
Upvote Downvote

Shimwa Guelda yavuze imyato umugabo we anashimangira urukundo amukunda

NTIBISANZWE: Habonetse imbwa zizi gupima indwara ya Malariya