in

Harmonize yicishije bugufi imbere y’abafana ba Diamond, nyuma yo kotwa igitutu.

Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi Harmonize yashyize hanze indirimbo ye yise “USHAMBA” yakuruye impaka nyinshi ,aho muri iyo ndirimbo harumvikanyemo amagambo asa n’asebye Diamond Plutnumz aho yamwise ko akunda abagore kandi ashaje.

Amagambo arimo: ” ibihangange bishaka kundwanya bigatinya ko mbirenzeho. Simba (Diamond Platnumz) arashaje kandi nta menyo afite. Aryamana n’abagore kandi akirwa abyereka abantu.”

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo abafana ba Diamond bakomeje kotsa igitutu Harmonize bamushinja gusebya Diamond.Kuri ubu Harmonize akaba yiseguye ku bafana ba Diamond avuga ko ibyo yakoze ari ugushimisha abantu gusa(showbizz)ntakindi yari agamije.

Ati “Mwibikomeza cyane. Nta kindi uretse imyidagaduro, ndabizi ko abantu bakunda byacitse nta nukuri kurimo”

Kugeza magingo aya, Harmonize na Diamond ntibarabonana imbonankubone nyuma y’uko Harmonize ahagaritse amasezerano ye yagiranye na Wasafi inzu ya Diamond yahoze atunganyirizamo umuziki we akajya kwikorera ku giti cye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo aryohereye wabwira umukobwa akakwiha wese.

Gorilla FC izamutse mu kiciro cya mbere itsinze Etoile del’Est kuri penaliti