in ,

Harmonize yibasiye Diamond Platnumz amushinja gukunda abagore cyane(VIDEO).

Umuhanzi Harmonize yongeye kwibasira uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platinumz mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ushamba’.

Iyi ndirimbo ivuga uburyo ibintu bimwe na bimwe bitakigezweho, uburyo abantu bamwe barya, bakanywa bakinezeza nyamara imiryango  ishonje.

Harmonize akomeza avuga uburyo abapfumu bagiye bateza imbere ubucuruzi bwabo kuri Instagram.

Muri iyo ndirimbo, hari agera agakomoza ku muyobozi wa Wasafi Diamond Platnumz.

Yerekana uyu muhanzi nk’umuntu ukunda kuryamana n’abagore  kandi Akirwa akwirakwiza amakuru ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Yagize ati:” Malegend yagaruye intambara, atinya ko ingabo zibarengana.  Nta menyo ifite.uwo Simba ushaje (Diamond) wirirwa mu bagore tumwita Ushamba”

 

Ngiyi video y”USHAMBA ya Harmonize

[youtube https://www.youtube.com/watch?v=sZ420sDOumE]

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagaju aherutse kurwaza COVID abakinnyi 11 yabihaniwe ntazitabira Payoffs

Inzu Kobe Bryant yakuriyemo yagurishijwe akayabo nyuma y’igihe apfuye.