in

Harmonize yashushanyijwe mu buryo budasanzwe

Umuhanzi karundura muri Afrika y’Iburasirazuba n’ Afrika muri rusange, Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize cyangwa se Konde Boy ukomoka muri Tanzania yashushanyijwe mu buryo busekeje n’ umwe mu banyabugeni uzwi nka Sir. Kwizera ku rubuga rwa Twitter. Yasangije abakoresha urwo rubuga igishushanyo cyarikoroje ku mbuga nkoranyambaga.

Sir. Kwizera asanzwe ashushanya mu buryo busekeje ibyamamare bya hano mu Rwanda. Yatunguranye ubwo yashushanyaga Umunya- Tanzania Harmonize uri kubarizwa mu Rwanda kuva mu mpera z’ Icyumweru gishize.

Abakoresha urwo rubuga bagiye ahandikwa ibitekerezo, bavuga ko afite impano, abandi na bo ntibaripfanye, hari uwagize ati;”Sir. Kwizera wari umaze kabiri!” Abandi bavuze ko yashushanyije usa na Bruce Melody.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango yongeye gutwika imbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yabyinnye indirimbo igezweho ‘Ta Ta Ta’ – VIDEWO

Lionel Messi burya afite impamvu ituma atakikoza ikipe ya PSG, bamufitiye umujinya