in

“Ntabwo arampamagara kuva yaza”Harmonize yabeshye UmunyaRwandakazi Dabijoux urukundo none ari kurira ayo kwarika

Iminsi ibiri igiye gushira Harmonize ari mu Rwanda ndetse kuva Harmonize yaza yagiye yerekana ibihe byiza ari kuhagirira, uburyo yakiriwe, uburyo yakunze u Rwanda n’uburyo ashaka ubwenegihugu bwaho.

Mu kuza kwe byari byitezwe ko no mu nkumi z’ikimero ari burebe harimo Dabijou wari umaze iminsi yarabiciye ku mbuga nkoranyambaga ko bari mu Rukundo, nyamara byaje kugaragara ko ari ibihuha.

Ubwo yageraga mu Rwanda uyu mukobwa Dabijou nta n’ikaze yamuhaye, yewe ubwo yazaga byagaragaye ko yibereye I Nyamata aho ari mu myitozo ndetse na n’ubu niho akibereye.

Uyu mukobwa bigaragara nk’aho yateye gapapu Yolo The Queen, Harmonize yaciye amarenga ko bagomba no kubonana nyuma y’uko uyu muhanzi ashaka guhura n’umubyeyi we.

Mbere y’uko ubu butumwa bujyaho, Dabijou yasangije abantu bamukurikira ubutumwa bwaciye amarenga bwo kutanyurwa n’ibyo Harmonize yamukoreye agira ati “Ukura utandukanye iyo ufite umusore mwiza wita ku mutima wawe.’’

Nyuma y’ubwo butumwa uyu mukobwa yahise yongeraho ati “Iyi niyo mpamvu umbona meze gutya”, maze ayo magambo ayaherekeresha utumenyetso tw’urukundo.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo ntiyamfasha gutwara igikombe! Amagambo y’ umutoza wa Al Nassr

Myugariro w’ikipe ya APR FC ari mu rukundo n’inkumi y’uburanga buhebuje yigeze no kwitabira Miss Rwanda – AMAFOTO