in

Harmonize ibitwenge ni byose ubusabe bwe bwasubijwe, Yolo The Queen atanze uruhushya

Ni amagambo Harmonize yari yashize kuri Instagram asaba umubyeyi wa Yolo The Queen,  amubwira ko nadahura nawe biraba bibi kuriwe.

Harmonize muri ubwo butumwa yagize ati “Nitudahura bizaba bibi kurinjye, Ndagukunda Mom”.

Yolo The Qeen wakiranye ubwo butumwa ibyishimo byinshi yahise amusubiza atazuyaje maze amubwira ko ubusabe bwe bwemejwe maze abuherekeresha akamenyetso k’abakundana.

Si ubwa mbere Harmonize avuzwe mu Rukundo na Yolo The Queen kuko mu minsi ishize nabwo uyu musore yasangije abantu umubyeyi wa Yolo The Queen, ndetse na Yolo ubwe ubona ko anyuzwe nawe.

Abantu benshi bakomeje kwibaza aho uyu muhanzi yakuye ifoto y’umubyeyi wa Yolo The Queen, cyane ko nta hantu na hamwe hagaragara amafoto y’umubyeyi we batangira gukeka ko aribo baba bayimwihereye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanzi 5 b’ibyamamare bafite abakinnyi ba filime z’urukozasoni basa ku buryo utabatandukanya

Rayon Sports igiye gukina na Musanze FC idafite abakinnyi 8 bakomeye