in

Harmonize arashinjwa gufungisha Rayvanny wasambanyije umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.

Nyuma y’uko Rayvanny atawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana utujuje imyaka kuri ubu hasohotse amakuru ko byanze bikunze hari umuntu watanze amakuru kuri Police ndetse hakaba hari gukekwa Harmonize.

Ibi byatangajwe n’uwitwa Sallam SK akaba asanzwe ariwe ushinzwe gucungira inyungu Diamond Platnumz (Manager), uyu mugabo avuga ko byanze bikunze Harmonize afite ukuboko mu ifungwa rya Rayvanny ukurikiranyweho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Avuga ko Harmonize yari amaze iminsi yigira nkaho yitaye cyane kuri Rayvanny nyamara ngo intego nyamukuru ikaba kwari ugufungisha Rayvanny. Avuga ko kuba Harmonize yaragiye imbere y’itangazamakuru avugira neza Rayvanny ngo kwari ukuyobya amarari kugira ngo hatazagira ukeka ko ariwe wamufungishije. SK avuga ko Harmonize adakwiye kugira numwe yereka imbabazi kuko ntawukeneye amasengesho ye ahubwo ngo ajye yisengera ku giti cye.

Avuga ko Harmonize (agereranya n’imbeba itwara ubugambo kuri Police) yagakwiye gusenga Imana ikamuha umwana akareka kujya asengera abana b’abandi. umubano waba bivugwa ko utigeze umera kuva na kera Harmonize agikorana na Diamond, gusa ibintu byaje gugorana aho Harmonize atandukanye na WCB (Wasafi) ngo Sallam SK yarushijeho kwanga Harmonize cyane ndetse ko adateganya kwiyunga nawe n’umunsi numwe.


Ibi ngo bituma SK adashobora no guhereza ikiganza Harmonize kabone niyo baba bahuriye mubirori binyuranye. Icyakora avuga ko atari we wabitangiye ahubwo byatangiwe na Harmonize, ubwo yari akiri muri Wasafi, avuga ko atigeze abona Harmonize ashaka kumwikoza, kabone nubwo ariwe watumye Harmonize agera mu bihugu bitandukanye nka Nigeria n’Ubwongereza ndetse n’ahandi bageze kubw’akazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore ,dore bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye gukora niba ushaka umukunzi muzarambana.

Umukobwa w’uburanga wavuzweho gukundana na Neymar yamukuriye inzira ku murima|Yerekana uwo yihebeye.