in

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yababajwe n’ubuswa bukomeye umukinnyi we yagaragaje ku mukino iyi kipe yatsinzemo AS Kigali

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yababajwe n’umukinnyi Ndekwe Flex wabonye ikarita y’umutuku ku mukino iyi kipe yatsinzemo ikipe ya AS Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports ubwo yakinaga n’ikipe ya AS Kigali ku munsi w’ejo hashize umukinnyi wa Rayon Sports Ndekwe Flex yahawe ikarita y’umutuku mu buryo umutoza Haringingo Francis atumva byatumye ikipe ya AS Kigali igaragaza ko yamurushije cyane.

Uyu mukinnyi yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo aza kongera kwihesha indi karita y’umuhondo ariyo yahise ivamo ikarita y’umutuku iza gutuma no kumukino ukurikiyeho atazawugaragaramo kandi yari umukinnyi iyi kipe irimo igenderaho mu kibuga hagati dore ko abandi bavunitse.

Haringingo Francis mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yatangaje ko yababajwe cyane na Ndekwe Flex wahawe iriya Karita mu buryo butari bukwiye ariko ko ntakundi bagiye gushaka ibindi bisubizo harimo ngo no kureba uko Mbirizi Eric bamugarura akazabafasha ku mukino n’ikipe ya Musanze FC uraba kuri iki cyumweru.

Rayon Sports gutsinda uyu mukino byatumye kugeza ubu yicara ku mwanya wa mbere n’amanota 22 ifite umukino umwe w’ikirarane, ikurikiwe na Kiyovu Sport n’amanota 21 yujuje imikino yose izi zose zikurikiwe na APR FC n’amanota 18 igifite umukino umwe w’ikirarane.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis yavuze amagambo akomeye ku mukinnyi w’Umunyarwanda bivugwa ko yazinutswe gukinira Rayon Sports

”Si nigeze niyunga na Fatakumavuta kandi uwo mwana ngo ni Papa Cyangwe simuzi” Bruce Melodie ashoje intambara ku bantu babiri(Videwo)