Harimo n’abavumba! Ibyamamare nyarwanda bitandukanye byarimbye mu myambaro y’aba Islam ku munsi wa #Eidil_Fitri (amafoto)

Kuri uyu munsi tariki ya 13 Gicurasi 2021 niwo munsi aba Islam ku isi yose basoza igisibo cya Ramadhan, uyu munsi ukaba uzwi nka #Eidil_Fitri . Aba Islam batandukanye bazindukiye mu isengesho ryo kuri uyu munsi mukuru wabo. Bisanzwe bimenyerewe ko kuri uyu munsi mu mirya go y’aba Islam haba igikorwa cyiza cyo gusangira umuceri (pilawo) hagati y’aba Islam n’inshuti zabo gusa kubera icyorezo cya Covid-19 kigihari ndetse kinabuza ko ubusabane mu ruhame buba kuri ubu ntabwo ibirori bihuza abantu benshi byemewe. Mu bihe bya kera ku munsi wa  #Eidil_Fitri wasangaga abantu benshi batari n’aba Islam bakodesheje amakanzu y’aba Islam ndetse bamwe  banihimbye amazina kugirango babashe kuza kujya kuvumba ipilawo mu baturanyi babo b’aba Islam.

Kuri uyu munsi nabwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu benshi bashyize hanze amafoto yabo bambaye amakanzu y’aba Islam ndetse banihimbye amazina y’aba Islam bari buze kwitwa ndetse no guhamagarwa kuri uyu munsi. Ni nako byagenze ku byamamare bitandukanye byo mu Rwanda dore ko abenshi babinyujije ku rukuta rwa instagram bashyize hanze amafoto yabo bambaye imyenda ya Islam nyamara bamwe atari aba Islam gusa kugirango bifatanye na bagenzi babo b’aba Islam kuri uyu munsi wabo mukuru.

Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto ya bamwe mu byamamare  nyarwanda  bahisemo kwambara umwambaro wa Islam kuri uyu munsi kugirango bizihize umunsi mukuru wa #Eidil_Fitri:

1. Dj Marnaud

2. Miss Ingabire Habibah

3. Miss Uwase Vanessa Raïssa 

4. Benjamin Gicumbi (ibumoso) na mugenzi we

5. Anita Pendo

6. Dj Sonia

7. Miss Jordan Mushambokazi 

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye intimba ikomeye yatewe n’uwahoze ari umugabo we yari yarahaye buri kimwe.

Ibyo wamenya ku munsi mukuru wa Ei Al-Fitr wizijwe uyu munsi ku isi.