Connect with us

Imyidagaduro

Haranuganugwa ko Miss Uwase Vanessa yaba yashwanye n’umusore bendaga kurushinga

Published

on

Advertisements

Mu minsi ishize nibwo urukundo rwari ruryoshye ndetse runashyushye hagati ya Miss Vanessa Uwase n’umusore bendaga kurushinga mu minsi ya vuba. Hagiye hagaragara amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ndetse banagirana ibihe byiza.

Reba ibirori by'akataraboneka Miss Vanessa Uwase yakorewe n ...

Aha hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya MIss Vanessa muri Kamena uyu mwaka

Ari Miss Vanessa ndetse n’uwo musore bendaga kurushinga bombi basangije abakunzi babo amafoto bari kumwe gusa magingo aya nta foto nimwe muri ayo igaragara yaba ari kuri instagram page ya Vanessa ndetse no kuy’uwo musore bendaga kurushinga wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu. Ibi ni bimwe mu birimo guteza urujijo muri benshi bakeka ko aba bombi bashwanye.

Kuri instagram ya Putin biragaragara ko adakurikira Miss Vanessa

Kuri instagram ya Vanessa biragaragara ko adakurikira Putin

Si ibi gusa kandi kuko ari Miss Vanessa ari na Putin nta numwe ukurikira undi kuri instagram kugeza ubu iki nacyo kikaba kigaragaza ko ari kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko aba bombi batandukanye.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks