in

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz yihimuye bikomeye kuri Wema Sepetu

Umunyamideli Hamisa Mobetto wamenyekanye cyane ubwo yabyaranaga umwana w’umuhungu n’umuhanzi Diamond Platnumz yihimuye kuri Wema Sepetu na we wakanyujijeho n’uyu muhanzi, maze agura iduka uyu mukobwa yari yarananiwe kwishyurira ubukode.

Iri duka yise “Mobetto Kids Corner” riherereye Kinondoni mu mujyi wa Dar es Salaam, umwaka ushize nibwo byavuzwe ko Wema Sepetu yananiwe kwishyura ubukodi bw’inzu aho nyirinzu yamusabye kuvamo agakodesha abandi.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bikaba byanditse ko iri duka ari ryo umukunzi wa Mobetto yamuguriye.

Mu mpera z’umwaka ushize, Hamisa Mobetto wakundanye na Diamond kimwe Wema Sepetu, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko umukunzi we yamuhaye impano y’iduka ricuruza imyenda y’abana ndetse n’ibyarimo byose yabimuguriye nk’impano yo ku isabukuru ye y’amavuko(tariki ya 10 Ukuboza).

Ikinyamakuru Risasi kivuga ko cyagiye aho iri duka riri maze umwe mu bakozi ba Mobetto akababwira ko iri duka koko ryahoze ari irya Wema Sepetu.

Ati“nibyo mbere iri duka ryari irya Wema ariko sinzi icyabaye kugira ngo agende, nibwo Mobetto yaje kurifata. Twebwe Mobetto aje kurireba twaratangaye kubera ko mu ntangiriro ryari irya Wema kandi kandi na we akaba agurisha imyenda y’abanda nka Wema.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu byoroshye cyane wakora niba ushaka kubona umukunzi uzagukunda bizira uburyarya.

Uyu ni we mugabo wa mbere ku isi wahomye miliyari 20 z’amadolari mu minsi ibiri gusa|Menya uko byagenze.