Connect with us

imikino

Hamenyekanye umutoza ushobora gusimbura Jose Mourinho muri Manchester United.

Published

on

Hashize iminsi hakwirakwizwa amakuru avuga ko ikipe ya Manchester United ishobora kwirukana umutoza wayo witwa Jose Mourinho kubera umwuka mubi akomeje guteza mu bakinnyi,kuri ubu hongeye kumvikana andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kuvugana na Zinedine Zidane kugira ngo azabe ariwe usimbura Mourinho.

Zidane niwe uhabwa amahirwe yo gutoza Manchester United.

Zidane w’imyaka 46, wasezeye mu ikipe ya Real Madrid nyuma y’iminsi mike ayifashije gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya,arifuzwa na Manchester United kugira ngo aze akorere amateka no muri Red Devils nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun.Biravugwa ko ikipe ya Manchester United itegereje ko Jose Mourinho yakomeza gukora amakosa maze igahita imwirukana yarangiza ikamusimbuza uyu kabuhariwe mu gutwara Champions League.

Umwuka mubi hagati ya Jose Mourinho n’abayobozi ba Manchester United ukomeje gututumba aho uyu mutoza yashinje ubuyobozi bwe kwanga kumugurira abakinnyi 5 yabasabye mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko buri mwaka agurirwa abakinnyi akabasubiza inyuma aho kubafasha kwigaragaza neza.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!