in

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports wanze kujya mu biruhuko nyuma yo gutukwa bikomeye n’abafana

Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe ya Rayon Sports Boubacar Traoré yanze kujya mu birukuko kugirango akore cyane muri iyi mikino igiye kuza yongere agarurire icyizere cyo gutwara igikombe iyi kipe.

Tariki 18 Ukuboza 2022, ubwo igice cya mbere cya Shampiyona cyarangiraga abakinnyi benshi mu makipe atandukanye bagiye mu biruhuko bingana n’ibyumweru 3 ariko hari abakinnyi bandi banze kujya kuruhuka bitewe nuko bitwaye muri iyi mikino irangiye.

Mu bakinnyi banze kujya mu kiruhuko cyane mu ikipe ya Rayon Sports harimo Boubacar Traoré ndetse na Willy Essomba Onana hamwe na Ismael Nshimiyimana uzwi nka Pichou w’ikipe ya Kiyovu Sports.

Amakuru twamenye ni uko Boubacar Traoré ubwo abandi bahabwaga amatike y’indege we yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko ntaho azajya ahubwo agiye gusigara akora cyane kugirango ubwo shampiyona izaba igarutse azabe ameze neza akomeze afashe iyi kipe nyuma yo kumwinubira mu mikino mike yakinnye mu mikino ibanza ya Shampiyona.

 

Boubacar Traoré wanze kujya mu biruhuko

Ibi Boubacar Traoré abihuriyeho na Pitchou, nawe wasoje imikino ibanza ya Shampiyona ubona nta ngufu yari afite mu mikinire ye ariko hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi mu mikino yakinnye avuye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yayikiniye ku mvune ariko we yanze kujya mu biruhuko kugirango asigare akora bizamufashe kwitwara neza muri Retour.

Ibi byatumye benshi banenga cyane rutahizamu Mousa Camara, bavuga ko nawe yakagombye kubikora gutya bitewe nuko nawe muri iyi mikino irangiye nta kintu yafashije Rayon sports ahubwo yagakwiye gukomeze gukora cyane aho kongere kugenda akiryamira akazagaruke yongeye kubyibuha nkuko yaje ameze.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda imikino yo kwishyura iratangira tariki 20 mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports ikina na Musanze FC naho ikipe ya Kiyovu Sport izatangirira kuri Gasogi United isanzwe yarayigize intsina ngufi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa filime nyarwanda uri mu bakunzwe yasezeranye mu mategeko (Amafoto)

Heritier Luvumbu yatunguwe n’ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Rayon Sports