Connect with us

imikino

Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Eden Hazard aterekeza muri Real Madrid.

Published

on

Umukinnyi Eden Hazard wifuzwaga n’abafana ba Real Madrid yahagaritse inzozi ze zo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kumva ko umutoza Zinedine Zidane yeguye ku kazi ko gutoza iyi kipe cyane ko bari baramaze kumvikana.

Zidane ukunda cyane uyu Mubiligi,yari yararahiye ko azatuza azanye Hazard muri Real Madrid ariko imiyoborere ya Florentino perez yaramugoye bituma asezera igitaraganya muri Real Madrid nyuma yo kuyihesha ibikombe 3 byikurikiranya bya UEFA Champions League.Umutima wa Hazard wari waramaze kwerekeza I Santiago Bernabeu ndetse yari ategereje kubwira Chelsea ko yamurekura akerekeza muri Real madrid gusa yacitse intege ubwo Zidane yasezeraga muri iyi kipe mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Gusezera kwa Zidane muri Real Madrid byatumye Hazard acika intege.

Nk’uko tubikesha the Sun ngo umubyeyi wa Hazard yatangaje ko umuhungu we yifuza kwerekeza muri Real Madrid gusa Eden Hazard yisubiyeho nyuma yo kumva ko julen Lopetegui ariwe mutoza mushya wa Real Madrid.Thierry Henry wari umutoza wungirije mu Bubiligi yavuze ko atazi impamvu Hazard atasabye kuva muri Chelsea gusa yemeza ko iyo Zidane aba ari akiri umutoza wa Real Madrid ibintu byari guhinduka.

Benshi bari biteze ko umubiligi Eden Hazard ariwe uzasimbura Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid gusa bisa n’aho byarangiye ndetse uyu musore yamaze gutangaza ko ashyize umutima we ku ikipe ya Chelsea asanzwe akinamo.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!