in

Hamenyekanye impamvu ikomeye irimo gutuma Bizimana Djihad adakina mu ikipe arimo i Burayi ariko agakomeza gukina mu buryo butangaje

Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati yatangaje impamvu irimo gutuma adakoreshwa mu ikipe asanzwe akinira I Burayi kandi ari umukinnyi mwiza.

Hashize igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ububiligi itangiye, gusa umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad ntabwo arimo akoreshwa n’ikipe ya Deinze asanzwe akinamo.

Uyu musore nubwo aba adakina muri iyi kipe, ariko iyo aje gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda akina neza kandi aba yaje abakurikirana umupira w’amaguru benshi baba bavuga ko nta kintu gihambaye yitezweho.

YEGOB yamenye ko impamvu Bizimana Djihad adakoreshwa muri Deinze asanzwe akinira ngo ni uko afitanya ibibazo byo kutumvikana n’abashinzwe iyi kipe gusa ngo akomeje gukora imyitozo yose uko bikwiye kugirango akomeze kumera neza nkuko mu bibona iyo ari mu kibuga.

Djihad nyuma yo kubona ko ntagahunda iyi kipe imufiteho, hari amakuru avuga ko umuntu ushinzwe ku mushakira ikipe yaba agiye kumwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia akamuvana kumugabane w’iburayi akerekeza muri Asia.

Bizimana Djihad ukunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda bitewe n’imikinire ye, amaze gukinira amakipe menshi arimo Rayon Sports, APR FC, Beverene ndetse na Deinze ariyo arimo kugeza ubu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke: fuso igonze coaster mu mpanuka ikomeye

Umukobwa mwiza wihebeye Juno Kizigenza ushaka ko amugira umugore