Connect with us

imikino

Hamenyekanye impamvu eshatu nyamukuru zatumye Cristiano Ronaldo ava muri Real Madrid akerekeza muri Juventus.

Published

on

Ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi y’uyu mwaka, nibwo rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yasohotse muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bahise bibaza impamvu nyamukuru yatumye uyu mukinnyi asohoka muri iyi kipe yo mugihugu cya Espagne nyuma yo kuyikinira imikino igera kuri 438 akayitsindira ibitego bigera kuri 450.Nk’uko ikinyamakuru cyitwa El Mundo kibitangaza, ngo hari impamvu eshatu nyamukuru zateye uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal gusohoka mu ikipe ya Real Madrid yari amaze gufasha kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) ubugira gatatu yikurikiranya.

Impamvu ya mbere, ni ikibazo cy’imisoro yo mu gihugu cya Espagne: mu mwaka wa 2017 nibwo Cristiano Ronaldo yahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro mu gihugu cya Espagne aho yahanishijwe igifungo cy’imyaka igera kuri ibiri, gusa akaza gutanga miliyoni 18.8 z’amayero, igihano cyatumye uyu mukinnyi atangira gutekereza ibyo gusohoka mu gihugu cya Espagne.

Real Madrid hanze kongera amasezerano ya Cr7.

Impamvu ya kabiri ni uburyo ikipe ya Real Madrid yanze kongera amasezerano ya Cristiano Ronaldo (amasezerano yari ku mugira umukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi) nyuma y’aho Neymar Jr yari amaze kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa, transfer yatumye uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil aba umukinnyi uhenze mumateka ya ruhago ndetse akaba n’umukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi.Cristiano Ronaldo rero akaba atarashimishijwe n’uburyo atari guhembwa amafaranga menshi aho yarushwaga umushahara na Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona ndetse na Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG.

Impamvu ya gatatu, ni uburyo Cristiano Ronaldo yari afite inyota yo kuyobora ikipe ya Juventus mu rwego rwo gushaka gutangira ubuzima bushya mu yindi kipe ndetse n’ikipe ya Real Madrid yari ikomeje gutinda gutangaza ku mugaragaro ko Ronaldo ariwe mukinnyi wayo w’ibihe byose.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!