in

Hamenyekanye ibibazo bikomeye byatumye Raheem Sterling asiga bagenzi be mu gikombe cy’isi muri Qatar agasubira mu bwongereza igitaraganya

Raheem Sterling yavuye muri Qatar aho yari kumwe na bagenzi be mu gikombe cy’Isi, ku wa Gatandatu yerecyeza mu Bwongereza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Gareth Southgate mbere yuko iyi kipe ihura na Senegal, yari yavuze kuri uyu mukinnyi wasubiye mu Bwongereza.

Uyu mutoza yavuze ko Raheem yagiye gukemura ikibazo kiri mu muryango we,

Gareth Southgate yavuze ko nk’ikipe yose bifatanyije n’uyu mugenzi wabo wagize ibibazo byo mu muryango ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Polisi yo mu Bwongereza, yatangaje ko iri gukora iperereza ku bujura bwakorewe mu rugo rwa Raheem Sterling, bw’ibikoresho by’agaciro birimo imikufi n’imidari ndetse n’amasaha.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Surrey, rivuga ko ubwo hakorwaga buriya bujura, nta muntu wari mu rugo rw’uyu mukinnyi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagera kuri 14 batwawe n’uruzi ubwo barimo gusengera mu mugezi gusa pasiteri wabo yakijijwe n’ishami ry’igiti yitendetseho

Umukobwa ukora umwuga w’uburaya yakase mugenzi we imyanya ye y’ibanga bapfa umugabo