in

Hahishuwe umubumbe ukomeye ugiye kuzaturika mu minsi iri imbere.

Abashakashatsi b’ikigo JCMT gikora ubushakashatsi ku isanzure, batangaje ko umubumbe witwa Betelgeuse wagaragaje ibimenyetso ko ushobora kuburirwa irengero mu gihe gito kiri imbere.

Umubumbe wa Betelgeuse ubusanzwe uri kure cyane y’Isi nk’uko byemezwa n’impuguke zakoze ubushakashatsi, ku buryo bemeza ko urumuri rwawo birutwara imyaka 500 ngo rugere ku Isi.

Bimwe mu byashingiweho muri ubu bushakashatsi birimo kuba uyu mubumbe ufatwa nk’inyenyeri rutura, umaze igihe gisaga umwaka uhinduye ibara ryawo. Aho bavuga ko ryavuye ku ibara ritukura rigahinduka umuhondo wijimye.

Prof. Albert Zijlstra, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba n’umwarimu w’ubumenyi bw’ikirere muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, avuga ko ibimenyetso bigaragara kuri uyu mubumbe byerekana ko ushobora guturika mu gihe gito.

Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko igice kinini cy’uyu mubumbe kirimo guhinduka umukara. Yagize ati: “Mu gihe uyu mubumbe ukomeje kugenda uhindura amabara, bigaragaza imbaraga z’ibinyabutabire biwugize zigenda zihinduka. Bikomeje habaho guturika, umubumbe ukavaho burundu”.

Mu gihe cy’ijoro, uyu mubumbe uba wijimye cyane ku buryo utawutandukanya n’indi mibumbe idatanga urumuri [nk’Isi].
Umubumbe wa Betelgeuse ubusanzwe ukubye izuba inshuro zisaga gato 20. Abashakashatsi bavuga ko abatuye iyi Si n’ubwo batagira impungenge nyinshi ku iturika ry’uyu mubumbe, bashobora kuzagerwaho n’ingaruka ry’iturika ryawo mu binyejana by’imyaka izaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyafasha umukobwa/umugore wabenzwe kwiyibagiza agahinda yatewe.

Amabanga akomeye cyane umugore atapfa kukubwira nubwo mwaba mukundana bingana iki.