in

“Hagiye gukurikiraho ubukwe” The Ben yavuze ku rukundo rwe na Miss Uwicyeza Pamela

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yavuze ko ikintu kigiye gukurikira nyuma yo kwambika impeta Pamela ko ari ubukwe.

The Ben uri mu rukundo na Pamela yavuze ibi ubwo yageraga mu Rwanda avuye muri Sweden mu mugi wa Stockholm aho yari yataramiye mu cyumweru gishize.

Ubwo uyu muhanzi yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe ikigiye gukurikira nyuma y’uko yambitse impeta Pamela.

Mu magambo ye, The Ben yavuze ko ikigiye gukurikira ko ari ubukwe kandi ko ari vuba kandi hatabayeho ibintu byo kwihuta.

Kuri ubu The Ben ari mu Rwanda aho yaje gutaramira abaturarwanda mu gitaramo mbaturamugabo cyiswe Rwanda Rebirth Celebration Concert kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Kanama 2022 muri BK Arena i Remera.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi The Ben yavuze abantu babiri yari akumbuye mu Rwanda bisetsa abanyamakuru (Videwo)

“Imyaka n’imibare”-Uburanga n’ikimero bw’uwahoze ari umufasha wa Diamond platnumz Zari bwateye benshi ubushagarira