in

Gushyira hanze ubwambure bw’abakinnyi, impano zitangaje, imbyino zidasanzwe z’abareyo ni bimwe mu byaranze icyumweru gishize mu myidagaduro

Nkuko musanzwe mubimenyereye buri gihe mu mpera ndetse no mu ntangiriro za buri cyumweru tubakusanyiriza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro hano mu Rwanda. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo abantu benshi batangiye kubona amwe mu mashusho y’abakinnyi batangiye gushyirwa hanze n’abantu bataramenyekana neza kugeza ubu bashyira hanze ubwambere bwabo. Iyi nkubiri yo gushyira hanze ubwambure bw’abakinnyi yahereye ku mukinnyi Kimenyi Yves nyuma iza gukomereza ku mukinnyi Muhire Kevin. Amashusho agaragaza ubwambure bw’aba bakinnyi akaba yarakomeje kugenda akwirakwizwa hirya no hino dore ko benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nabo bagiye bayavugaho cyane ndetse banayahererekanya.

Amashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa yashyizwe hanze
Muhire Kevin wahoze akinira Rayon Sport nawe yashyizwe hanze yambaye ubusa

Ikindi kintu gikomeye cyagarutsweho cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda ni amashusho y’umwana w’imyaka 10 waganiriye n’igitangazamakuru ISIMBI TV aho abantu benshi batangariye ubuhanga bwe bitewe n’ibisubizo yasubizaga abamubazaga. Uyu mwana wamenyekanye nk’umusizi ukiri muto hano mu Rwanda akomeje kugenda atangarirwa na benshi bitewe n’ubuhanga budasanzwe afite.

Niyonkuru Fabrice, umusizi w’imyaka 10 nawe ari mu batangaje abantu kubera impano ye

Ibindi bihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro mu cyumweru gishize ni umukino wa Rayon Sport na APR FC wabaye ku wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 aho uyu mukino warangiye Rayon Sport itsinze APR FC igitego 1 ku busa. Uyu mukino ukimara kurangirana n’intsinzi ya Rayon Sport hahise hakurikiraho kwishimira intsinzi ku ruhande rw’abafana ba Rayon Sport aho babyinnye ndetse bakanacelebra bikomeye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo.

https://www.youtube.com/watch?v=M26zP0vXl_A

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I promise by Queen Cha ft. Social Mula

Ese Uracyamukunda by King James