Gushaka umugabo nabaye mbiretse| Dj Princess Flor yahishuye byinshi abantu batamenye

Nyirimbabazi Flora wamamaye ku mazina ya Dj Princess Flor kubera umwuga wo kuvanga imiziki akorera mu gihugu cy’Ububiligi yahishuye byinshi byamubayeho birimo uko yahuye n’umuryango we ndetse anavuga ku bijyanye no kuba yakora ubukwe, agashaka umugabo nawe akagira urugo rwe. Ibi Dj Flor yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

Nkuko Dj Princess Flor yabitangarije ISIMBI TV, yavuze ko nyuma y’ikiganiro cya mbere yagiranye na ISIMBI TV yahise agira amahirwe yo guhura n’umuryango we, ibintu avuga ko byamushimishije cyane ndetse bikanamuzamurira amarangamutima.

Ku bijyanye n’ubukwe bwe, Dj Princess Flor yavuze ko igihe kitaragera kuko buri wese aba afite igihe cye cyo gukora ubukwe cyangwa se gushaka umugabo. Dj Flor yongeyeho kandi nta muntu ukwiye kugendera kuri pressure ko bagenzi be ndetse n’incuti ze zose zakoze ubukwe ibi bikaba byatuma ajya ku gitutu cyo gushaka umugabo ahubwo agomba gutegereza igihe cye kikagera agakora ubukwe bwe.

Dj Princess Flor

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Dore ibyo wakora bikarinda iminwa yawe kuma no gusaduka

Umusore wiga muri Kaminuza yagiye gukorera umukunzi we ikizamini yigize umukobwa ||Ibyamubayeho nyuma biratangaje.