in

Gatsata: Umusore yiteye icyuma anagitera umukobwa wanze ko baryamana

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, haravugwa inkuru y’umusore waguriye inzoga umukobwa wari wamusuye aho asanzwe acururiza maze amusabye ko baryamana aramwangira ahita amutera icyuma nawe arakitera.

Uyu musore witwa Hagenimana ucuruza iduka yatumiye inkumi maze ayigurira inzoga, gusa ngo bari bafite gahunda y’uko bari buze kuryamana, gusa ngo nyamukobwa amaze gusinda yabwiye umuhungu ko arataha bataryamanye.

Umusore byamurakaje maze ahita atangira kumukubita inshyi, abonye atanyunzwe afata icyuma arakimutera maze nawe ahita acyitera mu ijosi, gusa abaturage baje gutabara basanga ntawe urapfa.

Abaturage bo muri aka gace bavuze ko uyu mukobwa yagombaga kwemera kuryamana n’umusore ngo kuko yari yabimwijeje kandi yanamuguriye. Gusa aba bombi byaje kuramgira bajyanywe kwa muganga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Bwiza yahishuye uburyo yari intakoreka ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye

“Ndakazwa n’ubusa” Bwiza ubwo yabazwaga ibibazo by’amatsiko bitandukanye, yatunguye abantu ubwo yavugaga igice cy’umubiri we abona ko ari kiza kuruta ibindi byose