in

Gakenke: umukobwa w’imyaka 19 wicuruza yateye icyuma umugabo wamuraranye ntamwishyure

Umukobwa wicuruza mu Karere ka Gakenke yateye icyuma umwe mu bagabo yararanye nabo, ni nyuma y’uko banze kumwishyura bamaze kuryamana.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Jango mu Kagari ka Gatonde mu Murenge wa Ruli.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Minazi wari ucumbitse muri Centre ya Gahira yararanye n’abagabo babiri bamwima amafaranga bari bumvikanye ngo abahe ibyishimo.

Ubwo bushyamirane bwakuruwe no kutishyurwa amafaranga yabiriye ibyuya, bwatumye uwo mukobwa witwa Umurutasate Egidia atera icyuma ku kaboko, mu mugongo no mu mutwe uwitwa Niyomukiza w’imyaka 23 y’amavuko.

Uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi aho afungiwe kuri sitasiyo ya RIB I Ruli mu gihe hagikorwa iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Son Heung-Min yahishuye impamvu acyambara mask akinana mu kibuga nyamara imubangamira iyo ari gukina

Inama iteye agahinda umugore yagishije kuri Kiss Fm muri ruhura umutima yababaje benshi