Imyidagaduro
Gahongayire yashyize yemera ko yatandukanye n’umugabo we kandi yiteguye gushaka undi

Nyuma y’igihe kirekire Aline Gahongayire ahakana amakuru y’uko yatandukanye n’umugabo we Gahima Gabriel ndetse umwaka urenga ukaba ushize buri umwe yibana, uyu muhanzikazi yashyize arabyemera ndetse anashimangira ko ibyo kubana kwabo byanze burundu, bombi bakaba bakiri bato kuburyo buri umwe muri bo azabasha kubona undi, Gahima akabona undi mugore na Gahongayire akabona undi mugabo.
Ubwo yari yatumiwe kuri Radio Ijwi ry’Amerika, mu kiganiro Murisanga, Aline Gahongayire uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi minsi, yabajijwe ibijyanye n’uko abwiriza abantu ubutumwa, akabwira abantu uko abantu bukaba ingo nyamara we urwe rwaramunaniye, aha akaba ari ho yahereye abisobanura ndetse anavuga ko ibyo kubana kwabo byanze burundu.
Yagize ati: “Kuvuga ubutumwa ntabwo bizashira, ntabwo mvuga ubutumwa kubera icyo ndicyo kuko ibyo Imana ikora birahambaye. Iyaba ari byo navuga ngo nzavuga ubutumwa ari uko Imana yongeye kumpa undi mwana kuko yaramutwaye ku itariki nk’iyingiyi arapfa, ariko n’ubu ndacyavuga ko Imana ari Imana. Urugero rwiza cyangwa se icyo mbwira abandi, Imana ishimwe kuko ndashyingira kandi mu nama z’urugo mba ndimo. Ahubwo ninjye muntu wa nyawe wakavugishije mu rugo rwawe hari ikibazo, kuko njyewe hari byinshi nabashije kunyuramo mpangana nabyo… Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu… Hari abagabo benshi batagifite ubwo bugabo kubera abagore babo babananiye, ni byiza ko nikunda, abanyarwanda ntabwo turagira ya sisitemu (system) yo kwikunda… Ngo ndacyahisha, ngo niko zubakwa, oya! Ijuru rya mbere rizaba mu mutima wanjye hanyuma ribe ahandi. Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato.”
Ibijyanye n’uko akiri muto kandi azashaka undi mugabo, Aline Gahongayire yabigarutseho cyane, ashimangira ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo azuzuza imyaka 30 y’amavuko. Yagize ati:“Ndacyari mutoya, mu kwezi kwa 12 nzuzuza imyaka 30 ariko buriya ntabwo ubungubu ntabwo byihutira kuko hari ibisebe bikeneye gukira muri njye, hari n’ubundi buhamya Imana igomba kunyubakira ariko nyine ntabwo nzabaho njyenyine kuko ndi umunyamugisha, ntabwo ndi mubi Imana izampa undi… nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya… Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka.”
Gusa Aline Gahongayire avuga ko ibyo gusenya byamusenye nawe ubwe, byongeye bikaba byarahuriranye n’uko yari amaze gupfusha umwana we. Avuga ko atarenganya Gahima Gabriel wari umugabo we kandi nawe ubwe akaba atirenganya, gusa akavuga ko byagiye bimuvangira kuko yasohoraga indirimbo nshya abantu ntibayiteho ahubwo bakita cyane ku byo gusenya kwe.
Comments
0 comments
-
Imyidagaduro20 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
urukundo9 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Utuntu n'utundi24 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Ubuzima10 hours ago
Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka .
-
Mu Rwanda23 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
Mu Rwanda22 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.
-
Mu Rwanda2 hours ago
Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatewe n’abajura baramukomeretsa
-
urukundo22 hours ago
Abantu benshi bashimishijwe cyane n’ubukwe bw’umusore umaze imyaka 14 mu kagare k’abamugaye n’inkumi y’ikizungerezi.