in ,

Gahongayire utaratekereza undi mugabo ati ‘Umugisha wanjye si umugabo n’urubyaro’

Umuhanzi Aline Gahongayire uzwi mu cyiciro cy’abaririmba izihimbaza Imana yeruye ko atajya acibwa intege n’amagambo amunenga abantu bamuvugaho mu buzima bwe bwite n’ibyo anyuramo.

Image result for Gahongayire

Gahongayire yari amaze igihe azenguruka muri Amerika aho yakoreye ibitaramo muri muri Leta zigera kuri cumi n’imwe. Yagiyeyo nk’umwe mu bahanzi bakomeye batumiwe mu giterane cya ‘Rwanda Christian Convention’.

Yatangaje ko yagiyeyo atagambiriye kuzabona inyungu y’amafaranga ahubwo ko yashakaga kwifatanya n’ubwoko bw’Imana mu guhimbaza agasohora ibimurimo.

Ati “Nagiye muri Leta zigera kuri cumi n’imwe, nakoze ibitaramo, nahakuye ubufatanye n’abandi bahanzi ndetse n’abatunganya indirimbo bakomeye. Intego yanjye cyane yari uguhimbaza Imana ikindimo kigasohoka […] Inyungu y’amafaranga ntabwo ari yo yari intego yanjye cyane.”

Yashimangiye ko ataciwe intege n’ibyamuvuzweho nyuma yo gutangaza ko yatandukanye burundu n’umugabo kuko ngo ‘icyo ashyize imbere ni ukuzuza isezerano afitanye n’Imana atitaye ku magambo y’abantu’.

Ati “Niba hari umuntu uvugwa nabi utukwa mu itangazamakuru ndi uwa mbere ariko ibyo byose ntabwo bijya binca intege. Njya mu masengesho nkabwira Imana ngo ntibingireho ingaruka […] Nonese ko ari wo musozi Imana yanteretseho mbigire gute? Ariko hari benshi bacitse intege babivamo, hari abana batinya kujya mu muziki, hari impano nyinshi ziryamye kubera gutinya gutukwa.”

Gahongayire yavuze ko kuva yatangira kwigaragaza nk’icyamamare mu mwaka wa 2006 [akimara gukina muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima] kugeza ubu ngo yanyuze muri byinshi byiganjemo ibyamucaga intege ariko amaze gukomera.

Ati “Kuva natangira nabonaga ibitekerezo byinshi binca intege nkumva nabivamo ariko ubu aho ngeze singicika intege. Wamvuga nabi ibyo birakureba kuko nzi aho ndi kwerekeza. Imbaraga nzikura muri Yesu, naho abantu bandeka uwo negamiye ntanyeganyega.”

“Erega si njye, ni Kirisitu uri muri njye. Nitekerejeho nk’umuntu sinagakwiye no kuba ngisohoka kubera abantu ariko ibyo bavuga ni bla bla, nitaye ku cyo Imana iri kumvugaho. “

Aline Gahongayire yari amaze igihe akorera ibitaramo muri Amerika

Aline Gahongayire yavuze ko imigirire ye n’ibyo atekereza bitandukanye n’ibyo abantu bamwaturiraho kuko ngo umugisha kuri we atawubonera mu rushako cyangwa kubyara.

Ati “Ntabwo bizambuza gukorera Imana, nabana n’umugabo natandukana n’umugabo, nabyara, ntabyara nagira gute umugisha nyamukuru mfite ni Imana.”

Ntaratekereza undi mugabo

Yavuze ko gusenyuka k’urugo rwe byamubabaje ariko ko yizeye kuzabona ibyiza byinshi nyuma y’ibibazo amaze iminsi acamo.

Ati “Ukuri ni uko, bibaho nyine iyo wubaka uraryoherwa wasenya bikababaza […] Imana ifite impamvu, gusa sinzabipfiramo. Simbereyeho guhindurwa n’amateka ahubwo ngomba guhindura amateka, nyuma y’ibi hari ibindi byiza kandi ndabitegereje.”

Gahongayire ntaratekereza gushaka undi mugabo kuko ngo hari ibikomere bikeneye komorwa yasigaranye. Ati “Oya, kugeza ubu ntabwo icyo gihe kiragera, ukuri ni uko hari ibisebe biba bigikeneye gukandwa, igihe kizagera.”Gahongayire ati ‘Umugisha wanjye si umugabo n’urubyaro’

Iyi nkuru tuyikesha IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto Cristiano Ronaldo yashyize ahagaragara yatumye yibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Irebere hano umutare Gaby arebana akana ko mu jisho na Shaddy (amafoto)